Niyongabo Valens w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi wari utaranamara ukwezi afunguriwe ubujura bwatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 2, yongeye gufatanwa televiziyo igezweho akekwaho kwiba mu nzu y’umuturage.
Bivugwa ko uyu musore yaciye idirishya mu rukerera rushyira tariki ya 8 Ugushyingo 2024, arinjira afata iyo televiziyo, ipantalo imwe n’umuguru w’inkweto, yikanze ba nyiri urugo ariruka.
Umwe mu baturage bari ahabereye icyaha yavuze ko amakuru yahise agezwa ku buyobozi n’Inzego z’umutekano baramufata.
Ati: “Bamufashe bugiye gucya, ariko kubera igihunga no kwiruka ngo adafatwa, televiziyo iri mu gaciro k’amafaranga 200.000 yari yayikubise hasi yamenetse.”
Yavuze ko uyu musore wataye ishuri yiga mu wa 5 w’abanza yari yaranabazenegereje afungwa bwa mbere, bakaba bari bagize impungenge afunguwe.
Afungurwa, umusore we yavugaga ko atazasubira muri izo ngeso, bagakeka ko kwari nko kubafata ku jisho ngo bamwizere azabacucure batakimwikanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Sindayiheba Aphrodice, yahamirije avuga ko ukekwaho ubujura afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugarama.
Ati: “Uwo musore yafatanywe iyo televiziyo yamaze kuyimena kubera kuyirukankana, akaba ari bwo yari agifungurwa n’ubundi akekwaho ubujura. Ni televiziyo yo mu bwoko bwa Flat.”
Avuga ko Gikundamvura ari Umurenge urimo imirimo myinshi, ku buryo umusore w’imyaka 20 atari akwiye kugaragara mu ngeso z’ubujura kandi hari icyo gukora.
Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo ubujura n’izindi zibangiriza ahazaza cyane ko uwazishoyemo zishobora kumukururira ibyago birimo n’urupfu.