Umunyamerika witwa Lamar Johnson yarekuwe muri gereza nyuma yo kumara imyaka 28 afunzwe ashinjwa kwica umuntu kandi ntabyo yigeze akora. Uyu mugabo wari warakatiwe burundu,yarekuwe nyuma y’aho umucamanza wa Missouri ahagaritse igifungo cye kuko yasanze ari umwere atarigeze yica umuntu.
Kuwa Kabiri nibwo umucamanza yahagaritse iki gifungo cy’uyu mugabo wari umaze imyaka 18 muri gereza nyamara igihe cyose yavugaga ko icyo cyaha ntacyo yakoze. Lamar Johnson w’imyaka 50,yafunze amaso ye arangije azunguza umutwe ubwo umucamanza,David Mason,yari amaze gusoma umwanzuro. Uyu mucamanza ngo yavuze ko nta bimenyetso bihari bishinja uyu mugabo icyaha ariyo mpamvu yahise arekurwa.
Bwana Johnson yahise arekurwa ahita ajya hanze ahasanga abanyamakuru benshi bamutegereje nyuma y’amasaha abiri,ashimira abagize uruhare mu kirego cye n’umucamanza. Ati “Ibi ntibyumvikana.”Yahise yigendera atakiriye ikindi kibazo na kimwe. Uyu mugabo ngo arahita asanga umuryango we atangire kugerageza amahirwe yabujijwe no gufungirwa ubusa.
Umunyamategeko we ati “Nta kintu na kimwe cyamusubiza imyaka ikabakaba 30 yari amaze afunzwe,aho yatandukanyijwe n’umukobwa we n’umuryango we.” Johnson yafunzwe mu Ukwakira 1994 ashinjwa kwica uwitwa Marcus Boyd,wishwe arasiwe imbere y’imodoka ye n’abagabo babiri bibeshyweho. Uyu yabwiye kenshi Polisi ko ibyo biba yari yibereye hamwe n’umukunzi we mu birometero byinshi uvuye aho icyaha cyabereye,imutera utwatsi. src: Umuryango