banner

Yagaragaje impamvu nta wagakwiye kubabazwa n’urupfu rwa Queen Elizabeth.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hasakaye inkuru ku isi hose ko umwamikazi Elizabeth wa kabiri yatanze, ndetse isi yose igaragaza akababaro kenshi kubwo kuba ihombye umuntu w’ingenzi cyane.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bavuze kuri iyi nkuru, haba no mu bitangazamakuru yewe abafite uburyo bwo kwerekana amarangamutima mu mafoto ku mbuga barabikora, bigaragara ko koko umuntu w’icyamamare avuye ku isi kandi agasiga icyuho.

Nubwo abantu benshi bagaragaje umutima umwe, ariko ntago hasibye abagaragaza ko batari kumwe nabo mu gikorwa cyo kunamira umwamikazi watanze ndetse bamwe bakanatanga impamvu zabo bwite. Muri abo bantu harimo n’abakoze ibiganiro bitandukanye kuma television bagaragaza impamvu nta wagakwiye kubabazwa n’ibyabaye.

Muri abo bantu harimo umugabo witwa Rutangarwamaboko, wiyita imandwa nkuru y’I Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Max tv kuri uyu wa 9 nzeri 2022, yagaragaje zimwe mu mpamvu yumva ko abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange batagakwiye kubabazwa n’urupfu rwa Elizabeth.

Impamvu ya mbere yatanze yifashishije ifoto y’umwamikazi Elizabeth yagaragaye ikanacicikana ku mbuga nkoranyambaga ari iyo mu gihe cya kera ubwo hari hakiriho ubukoroni, aho abirabura bari bamutwaye mu kintu kimeze nk’ikigare ariko bagihetse mu bitugu byabo, avuga ko ibyo bintu byari mu gihe cy’uburetwa aho igihugu cyabo cyari cyarakoronije afurika, kigatwara ibifite agaciro byo mugihugu bakoronije bakanaka uburenganzira abaturage b’icyo gihugu.

Mu ngero yifashishije, Rutangarwamaboko yavuze ku bijyanye n’imyemerere, avuga ko abantu bo muri biriya bihugu by’iburayi ubwo bakoronizaga afurika, bababuzaga imyemerere yabo n’imico yabo, kugira ngo babazanire ibyo bazagenderaho byabo bwite babone uko babayobora, atanga urugero rw’amababa akunda kwambara mu mutwe we nk’imandwa nkuru, ko bazanye amadini bakavuga ko guterekera ari imigenzo mibi, ariko umwamikazi Elizabeth akaba yari yambaye bene ayo mababa.

Inkuru Wasoma:  ‘Impeta kuyikuramo byarananiye ndacyamwita sheri’ Umugore wa pasiteri Theogene yavuze byinshi nyuma y’umuhango wo gufasha abakene

Ikindi yatanzeho urugero yavuze ku bijjyanye n’imiyoborere, asobanura ukuntu hano muri afurika batumye ubuyobozi bwaho budakurikirana ngo imiryango ikurikirane nk’uko mu gihe cy’ubwami babikoraga umwana agakurikira se, ariko nko mubwongereza, akimara gupfa umuhungu we yahise amusimbura.

Rutangarwamaboko yakomeje avuga imico yindi bagiye bazana muri uyu mugabane wa Afurika, ndetse n’ibindi bagenda bashyigikira bitandukanye harimo nk’ubutinganyi abantu bakaryamana bahuje ibitsina, ariko nyamara bo ntibabishyire mu bikorwa, bigaragara ko baba bashaka ko abandi bacika ariko bo bagakomeza bagasagamba.

Ikintu cya kabiri yavuze ni ukuntu afurika bayishyize mu mutwe ko yacitse ubukoroni ariko nyamara akaba aribwo ikomeza gukoronizwa cyane, aho yatanze urugero aha umunyamakuru baganiraga ko ari nko kuza ukamubwira ko ikinyamakuru cye giciriritse cyane, maze ukamusaba kukivaho akajya ku kindi gikomeye cyane, ubundi cya kindi cye giciriritse ukakigira icyawe bikanarenga ukamuhaho n’akazi, bikarangira nta burenganzira agifiteho, ibyo bikarangira ariko afurika yabaye.

Yakomeje yibaza uburyo umuntu wakugize gutyo washobora kubabazwa n’uko avuye mu buzima, ahubwo ku ruhande we avuga ko aho yagiye nagerayo izindi mandwa ndetse n’abo banyaze ubuzima bazamubaza ibyo yabakoreye.

Yakomeje asobanurira abantu ko bagomba no guhindura imvugo, abari kuvuga ko umwamikazi w’ubwongereza yatanze bari kwibeshya cyane, kuko HATANGA umwami w’I Rwanda gusa, ikiriho akaba ari uko umwamikazi w’ubwongereza yapfuye, kandi kuvuga ko yitabye Imana nabyo bikaba ataribyo, kuko Imana y’I Rwanda ntago yayitaba n’uburyo bahemukiye bene wabo.

Mu gusoza icyo kiganiro yagiriye inama abantu bagendera mu kigare cy’ibintu batazi, ndetse anasaba ko bafungura ubwonko bagasobanukirwa ibyo baririra n’ibyo basekera.

DORE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE

Dore ibyabaye ku baturage bafungiwe ku kagari kubwo kudatanga mituwere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved