Yago Pon Dat agiye kwiyunga n’abarimo Bruce Melodie na Murungi Sabin amaze iminsi yandagaza

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye ku izina rya Yago Pon Dat, yagaragaje ko yiteguye kugirana ibiganiro n’abo yari amaze iminsi yijunditse barimo umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Munyengabe Murungi Sabin wa ISIMBI TV, abaziza ko batamwituye ineza yabagiriye mu myaka yashize. https://imirasiretv.com/yago-yarabeshye-yahunze-igihugu-nyuma-yo-kuba-ari-gukurikiranwa-na-rib/

Yago uherutse kuvuga ko yahunze u Rwanda kubera agatsiko k’abantu bashatse kumwica mu myaka ine yashize, yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro n’aba bagabo kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye aho gukomeza kurebana ay’ingwe basenya ibyagezweho mu myidagaduro y’u Rwanda. Yemeye ibi nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umujyanama we Safari Agaba, umushoramari uba muri Uganda, wamubwiye ko amuzaniye ubutumwa bwa Bruce Melodie na Murungi Sabin.

Mu kiganiro kirekire cyatambutse kuri Shene ya Yago [Yago TV Show], Safari yagize ati “Ndashaka gushimira abantu babiri kuri iyi shene, ndashimira Bruce Melodie twaraganiriye, ndamubwira nti ikibazo cyawe na Yago ndashaka ko kirangira, ni umugabo mwiza ku bwanjye naramushimye, yarabwiye ati ’Safari urakoze cyane vuba na bwangu ni muba mwiteguye nanjye ndahari.”

Yakomeje agira ati “Nahamagaye Sabin kuri telefone, Sabin wihangane turakwifuriza gukira vuba. Yarambwiye ati ’Safari nditeguye tuzicara turi abagabo, turakosa hari icyo naba naravuze nabi’. We ubwe yambwiye ko hari byinshi wamugejejeho.”

Inkuru Wasoma:  Umusobanuzi Junior Giti avuga uko ‘Views’ zituma abapasiteri bahanura ibinyoma yibasiye umupasiteri wahanuriye Prince Kid na Elsa baziranye anabwira ikintu gikomeye abapasiteri bo ku mbuga nkoranyambaga

Ku rundi ruhande Yago na we yatangaje ko yiteguye kuganira n’aba bagabo bagakemura ibibazo biri hagati yabo ndetse bakareba uko bakomeza gusenyera umugozi umwe mu kazi bakora kabahuza. Yagize ati “Njyewe nditeguye kuva kera. Aba bagabo bose ndabubaha ku bijyanye n’akazi bakoze. Ibyabayemo nabo barabizi ko ntatswe nanjye nataka nigwanaho, gusa kuri ubu nditeguye ntewe ishema n’ibi ngibi.”

Icyakora n’ubwo Yago akomeza kuvuga ko afitanye ibibazo n’aba bagabo, nta na rimwe Sabin na Bruce Melodie bigeze bajya mu itangazamakuru ngo bemere ko bamuhemukiye cyangwa se bafitanye ikibazo nk’uko akunda kubivuga. Ni mu gihe hashize iminsi uyu munyamakuru ashyize hanze urutonde rw’abamuhemukiye bose, aho avuga ko ari abiganje mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikekwa ko babitangiye ubwo yinjiraga mu muziki nk’umuhanzi. https://imirasiretv.com/yago-yarabeshye-yahunze-igihugu-nyuma-yo-kuba-ari-gukurikiranwa-na-rib/

Yago Pon Dat yavuze ko yiteguye kuganira na Bruce Melodie na Sabin

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved