Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago ni umunyamakuru umaze kumenyekana cyane ndetse no kwamamara kubera ibikorwa akorera abantu kuri Youtube ye yitwa yago tv show, ndetse akaba anafite izindi mbuga nkoranyambaga nyinshi akunda gutangaho ibitekerezo bye.
Kuri uyu wa 6 kamena nibwo ku rukuta rwe rwa twitter yanditse mu rurimi rw’icyongereza avuga ko kuba muri Kigali utahaba uri umunyantege nke ati” bro, Kigali ntago ari iy’abanyantege nkeya, niba ushobora kurwana ukabaho muri Kigali uri mubi cyane, nyizera urarenze”.
Ubwo yamaraga kwandika ibi ibitekerezo byisukiranyije ari byinshi cyane, gusa ibitekerezo byatanzwe byari ibinyuranya n’ibyo yari yanditse, ndetse banamubwiyemo amagambo akomeye anerekana ko kuba wabaho muri Kigali bigashoboka Atari uko umuntu arenze, ahubwo harimo n’amahirwe y’Imana.
Umuntu witwa umusore wirwanyeho yamusubije agira ati” hashimwe rugira wabaremeye uturimo tw’amaboko naho ibyo kwiyemera ngo muri babi murishuka cyane ibyo ni ibikangisho bidafite ishingiro burya yabishatse byanakwanga ukaraburiza”. Si uyu gusa kandi kuko uwitwa I.36 yavuze ko hari abibwira ko kuba I Kigali birenze kurusha ahandi, ndetse banibwira ko abatahaba ari uko batahashobora.
Abandi bagiye bavuga ko ari ukubera Imana, abandi bakavuga ko ari amahirwe, kubera ko hari n’abahaba bagakora uko bashoboye kose ariko bikanga, bityo bajye bashimira Imana yo yabahaye ariko ntibakumve ko kuba ari I Kigali birenze cyangwa se ari imbaraga ze kuko bishobora no kwanga maze ukabona ko abo bidakunda ntako baba batagize.
Uwitwa Mukunzi we yahise amubwira ati” man wibagiwe amarira warize ejobundi ubwo bakwibaga cano? Rero inama naguha jya ushima Imana gusa”.