“Yago yanteye inda aranyihakana” umukobwa Brenda avuze icyo yifuza kuri Yago atwitiye n’ibyo yamukoreye byamubabaje.

Umukobwa uvuga ko yitwa Brenda Zek b avuga ko yahuye na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago binyuze ku nshuti ye, gusa amaze guhura na Yago abona ari umwana mwiza mu buzima busanzwe, ndetse aranamwishimira cyane kubera ukuntu Yago akunda gutera urwenya cyane kuburyo umuntu babanye cyangwa se bari kumwe atagira irungu.    Umukobwa yaguze umuhungu ibihumbi 200 ngo babane undi mukobwa atanze 500 aramwegukana.

Ubwo yaganiraga na JB Rwanda, uyu mukobwa yavuze ko umunsi wa mbere bahura bahuye ari kumwe n’inshuti, ariko bwa kabiri bahurira muri studio  ubwo Yago yari ari gukora indirimbo yitwa SUWEJO, biza kurangira kuva uwo munsi we na Yago bagiranye ubushuti bwatumye batangira kuryamana, yagize ati “njye na Yago twabonanye inshuro zigera kuri eshatu.”

Umunyamakuru amubajije niba bararyamanye amukunda, uyu mukobwa yatangaje ko batakundanye kuko ntago yakundana n’umu star, umunyamakuru amubwira ko umu star ashobora kubaka urugo uyu mukobwa agira ati “umu star ashobora kubaka ariko Yago we ntago yakubaka ngo rukomere.” Nyuma y’aho nibwo uyu mukobwa yaje kubona ko atwite inda ya Yago.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko akimara kumenya ko atwite inda ya Yago, yabanje kugira ubwoba bwo kubimubwira ariko nyuma aza gutinyuka arabimubwira, amaze kubimubwira anamubwira ko nta kindi kintu amushakaho uretse kuba papa w’umwana gusa kuko amafranga bose barayakorera, yagize ati “ njye maze kubimubwira namubwiye ko nta kintu nshaka uretse papa w’umwana, kuko njye ntago nagize amahirwe yo kugira papa bityo ntago mbyifuriza umwana wanjye, kuko amafranga ukorera menshi ariko nanjye mfite ayo nkorera.”

Inkuru Wasoma:  Umukobwa ari mu gahinda kenshi kubera ubunini bw'amabere ye.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko Yago yakomeje kumubaza ameze nk’utabyizeye neza, ariko amwerurira amubwira ko ari ukuri, kugeza ubwo Yago yifuje ko bakuramo iyo nda umukobwa amuhakanira amubwira ko bitashoboka ati “ntago iryo kosa narikora kuko bishobora kuzamviramo ko nazabura urubyaro burundu bityo ntago ibyo nabikora.’’

Uyu Brenda yakomeje avuga ko nyuma Yago yaje kwemera ko umwana agumaho, ariko avuga ko atamwemera bityo igihe umwana azavukira bazakora ipimwa ry’uturemangingo (DNA test) kugira ngo yemere ko umwana ari uwe koko. Uyu mukobwa yatangaje ko impamvu yahisemo kuvuga ukuri kose ari uko Yago yakoze ikosa ryo kumva amabwire akareka kwita kubye, kubera ko mbere y’uko agirana uyu mubano na Yago hari umusore bakundanaga mbere ariko bagashwana, nyuma umuntu akaza kubwira Yago ko Brenda yabanaga n’umugabo bigaragaza ko Yago aribyo yitayeho cyane.

Uyu mukobwa yavuze ko nta kintu yifuza kuri Yago uretse kumubera umubyeyi w’umwana bazabyara byonyine. Yago yamenyekanye nk’umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye yakoreye, ariko kuri ubu akaba afite igitangazamakuru cye bwite ariko akaba amaze igihe gito cyane atangiye n’umuziki yahereye ku ndirimbo yatumye akundwa cyane yitwa SUWEJO.    Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved