Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yahunze igihugu agikurikiranweho ibyaha birimo ivangura.
Ubwo umuvugizi w’uru rwego, Murangira B. Thiery yavugaga ibi kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, yavuze ko byatangiye abona ko ari imyidagaduro bisanzwe, gusa babonye biri gufata indi ntera baza kubyinjiramo. Yabitangarije kuri Primo Media rwanda.
Dr Murangira yavuze ko nk’uko bakurikirana imbuga nkoranyambaga kubera ko ari indi Si ikorerwamo ibyaha, ni ko n’ikirego cya Yago na bagenzi be barimo Djihad na GodFather cyabagezeho. Ngo icyo gihe Yago yizege guhamagazwa ko hari umuntu wamureze ko yamukangishije ko azashyira amashusho ye y’ubwambure hanze.
Yagize ati ” Yago yarahamagawe arabazwa. Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwe n’umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure, aho yamukangishaga kuyashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga. Yarahamagawe arabazwa arakurikiranwa ibimenyetso birashakwa ndetse muri bwa buryo bwo gushaka ibimenyetso, Yago yongera gushyira hanze amashusho wumva ko arimo amacakubiri n’ivangura.”
Murangira yakomeje avuga ko Yago yaje gukurikiranwa ari hanze, ariko mu gihe agikurikiranwa bumva amakuru y’uko Yahunze igihugu. Akomeza avuga ko Yago yahunze igihugu agikurikiranweho ibyaha birimo ivangura.
Yagize ati “Yago yahunze abonye ko ari gukurikiranwaho ibyaha biremereye birimo ivangura, abonye atangiye kubibazwaho nibwo yahunze, gusa ikigaragara ni uko ari yakomeje gukora ibiganiro nabyo biganisha ku byaha.”
Murangira yavuze ko nubwo Yago ari hanze y’u Rwanda, ariko ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera, ndetse anamugira inama yo gukora ibiganiro by’imyidagaduro bitarimo ibyaha.