Yago yasubije Minisitiri Utumatwishima wavuze ko Aba-Big Energy ari agatsiko gashobora kuzakora ishyano

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, yavuze ko Aba-Big Energy atari agatsiko cyangwa itsinda nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ahubwo ari abakunzi b’ibikorwa akora birimo iby’itangazamakuru ndetse n’iby’umuziki. https://imirasiretv.com/gasabo-umwarimu-yatawe-muri-yombi-na-rib-akurikiranyweho-gukubita-deregiteri-amusanze-mu-biro/

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byifatanyaga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ni bwo Minisitiri Dr Utumatwishima, yavuze ko hatabayeho kwitonda ibimaze iminsi bibera ku mbuga nkoranyambaga byabyaye agatsiko cyangwa itsinda ry’abitwa Aba-Big Energy (bazwi nk’abafana ba Yago) bishobora kubyara ibindi bindi.

Yagize ati “Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buri ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano. Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo ntuzane ibintu byo kujya impaka, bariya bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z’iperereza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga umuco utari mwiza urubyiruko rwadukanye wo gufata impande mu gihe abantu runaka bahanganye ku mbuga nkoranyambaga kandi bidakwiye. Ati “Muzi ko dukora ‘space’ iyo habaye urugomo. Nk’uyu munsi mpuzamahanga ukoze nka ‘space’ y’amahoro wabona abantu 20 ariko baba bari kuganiro ku muntu bashaka kuvuga nabi haza abantu ibihumbi 15, ubanza ikiremwamuntu uko duteye dukunda amatiku n’ibintu birimo amafuti, ibyiza tukajyayo gake.”

Yago wavuze ko yahemukiwe nabo yari yiteze ko bagomba kumufasha, ntiyaripfanye kuko yahise atambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X (yahoze ari Twitter) na Instagram avuga ko Aba-Big Energy atari itsinda cyangwa agatsiko nk’uko Minisitiri Dr Utumatwishima yabivuze ahubwo ko ari abakunzi b’ibikorwa akora birimo itangazamakuru ndetse n’umuziki.

IZINDI NKURU WASOMA  Dore intandaro nyamukuru y'ibyaha umubyinnyi Tity Brown afungiwe ku rubanza rwe rwongeye gusubikwa.

Uyu muhanzi yagize ati “Point of correction!!, Bwana Min. Utumatwishima Big Energyyyyy ni Abakunzi b’ibikorwa byanjye (akazi nkora k’itangazamakuru ndetse n’umuziki) ntabwo ari agatsiko nk’uko mubwiye abo mubereye abayobozi aribo urubyiruko.”

Yakomeje agira ati “Icyitonderwa: Ikibazo kiri muri showbiz nyarwanda cyarabananiye none ninjye ubaye icyasha!! Ikibazo abanyarwanda bafite ntabwo ari Big Energyyyyy murimo gushakira ikibazo aho kitari!! Murakoze Big Energyyy Stand up.”

Uyu munyamakuru atangaje ibi nyuma y’uko ku wa 30 Kanama yashyize hanze itangazo rivuga ko agiye mu gihugu cya Uganda ahunze u Rwanda kubera agatsiko k’abantu bashatse kumwica mu myaka ine ishize, ni Yago kandi ukomeje kotsa igitutu bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda birimo abahanzi n’abanyamakuru avuga ko bagomba kumusaba imbabazi kuko bamuhemukiye kugira ngo we n’abakunzi be bazwi nk’Aba Big-Energy babababarire.

Kuri ubu uyu munyamakuru avuga ko abarizwa mu gihugu cya Uganda, aho akunze kugaragara ari kumwe n’umujyanama we Safari Agaba akanaba umushoramari uba muri kiriya gihugu. Ni mu gihe baherutse gushyira hanze ikiganiro cyatambutse kuri Yago TV Show,  Safari avuga ko yaganiriye na Bruce Melodie na Murungi Sabin ku kibazo bafitanye na Yago ndetse bakamubwira ko biteguye kugirana ibiganiro n’uyu munyamakuru wavuze ko bari mu bamuhemukiye. Yago akomeje kuvuga kandi ategereje ko abamuhemukiye bose bamusaba imbazi kuko bamubabaje cyane. https://imirasiretv.com/gasabo-umwarimu-yatawe-muri-yombi-na-rib-akurikiranyweho-gukubita-deregiteri-amusanze-mu-biro/

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko hatabayeho kwitonda iby’Aba-Big Energy bishobora kubyara ibindi bindi.

Yago Pon Dat yavuze ko Aba-Big Energy atari agatsiko ahubwo ari abakunzi b’ibikorwa bye

IZINDI NKURU WASOMA  Wa mugeni wabuze umusore bari bagiye gusezerana ku rusengero avuze ibyabaye byose| umusore iwabo bazi aho ari.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved