Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago usanzwe ari umuhanzi ndetse n’umunyamakuru, mu kwezi gushize ku Ugushyingo nibwo hatangiye gusakara amashusho ku muyoboro wa YouTube, y’umukobwa wumvikanye ashinjya Yago ko yamuteye inda ngo nyuma yamusaba amafaranga ibihumbi bitanu yo kugura ikinini kica intanga ze kugira ngo adasama, agatwita inda ye akayamwima.
Uyu mukobwa avuga ko yahamagawe n’inshuti ye bakajya kwa Yago aho bari bagiye kunonosora gahunda yo kujya mu mashusho y’indirimbo ye nshya. Bahageze bahasanze Papa Cyangwe ndetse n’abandi biteretse inzoga nyinshi babanza kunywa. Bakiri aho ngo imvura yaraguye bamwe barataha Yago amusaba ko yarara akamuha itike ejo kuko adafite cash.
Akomeza avuga ko nawe yabonye imvura ari nyinshi akanga kugenda birangira ahisemo kurara, ngo nyuma ashiduka yaryamanye n’uyu muhanzi. Bukeye yasabye yago ko yamuha amafaranga ibihumbi bitanu ngo agure ikinini kugira ngo adasama undi arayamwima. Yagize ati” Yago ndamutwitiye, twakoze sex hanyuma bukeye ndamubwira nti rero twaraye dukoze sex mpa ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyo kwica intanga arayanyima.”
Yago yatangaje ko ibi ari umugambi wacuzwe n’agatsiko k’abantu runaka bashaka kumwicira izina. Avuga ko abo bantu babikoze bashaka kumwicira igitaramo cye arimo gutegura kizaba tariki 22 Ukuboza uyu mwaka. Avuga ko uriya mukobwa atamuzi ko nawe yamumenye ubwo yarebaga interview yakoze. Yago yongeyeho ko ubu ngo ari gutunganya ikirego ngo atware abanyamakuru bose bahaye uyu mukobwa ikiganiro ngo amusebye.