YAGO yihanangirije umusobanuzi Rocky Kirabiranya n’itsinda rye ku bugome bwabo

Umusobanuzi Rocky Kirabiranya, Umuhanzi Danny Vumbi ndetse n’umunyamakuru Murungi Sabin ni abagarutsweho n’uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru YAGO, avuga ko ubwabo ngo biyemeje ko bazakora ibishoboka byose bakamurimbura ibyo yagezeho bakabishyira hasi.

Yago yasabye abakunzi be n’abafana be ko igihe bazabona channel ye izaba itakigaragara, bazamenye ko nta bandi babikoze uretse Sabin, Rocky, Danny Vumbi n’abandi bari mu itsinda ryabo bashaka kumurimbura. Yavuze ko aba bose biteranirije hamwe barahiye bakavuga ko shene ye ya YouTube bazayishyira hasi.

Mu kiganiro yakoze kuri Yago tv show, Yago yavuze ko Sabin afatanije na Danny Vumbi na Rocky bakoze inama. Ati “Rocky n’agatsiko kawe na we Danny Vumbi, ndabizi ko mwakoze inama kugira ngo ibiganiro byose abantu mukorana bakoreye iwanjye muzabiripotinge (Report on YouTube) ubundi shene yanjye ya YouTube isibwe burundu byose kubera urwango munyanga.”

Yago yihanangirije aba bantu ababwira ko bagomba kugabanya umuvuduko ndetse bakamuvaho by’iteka kubera ko nibakomeza kumwataka bizaba ibibazo bikomeye. Yasobanuye ko ngo bavuze bazifashisha ibiganiro  byakorewe kwa Yago nk’iturufu ubundi bereke YouTube ko ibyo biganiro byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubundi shene yose bahite bayisiba.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi agiye kurushinga n’umukobwa w’umunyamakuru mugenzi we

Kuva Yago yavuga ko ahunze igihugu ahunze abanzi be yise “Agatsiko” yatangiye kugaragaza abantu bashaka kumugirira nabi, anavuga ko hari abigeze kumutegera iwe mu rugo bashaka kumugirira nabi. Mubo yavuze harimo na Djihad kimwe na Dj Brianne yakomeje kwikoma cyane kuko ngo yamufashije ariko akamwitura kugenda amusebya aho anyuze hose.

Ikiganiro Yago yakoze yari arimo kugaragaza icyitwa Inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva mu mwaka wa 2022 ubwo yatangiraga umuziki, kuko ngo yaje ari umuhanzi utarishimiwe na gato, aho yavuze ko na Producer Element ubwe yivugiye ko ngo atazongera gukora indirimbo nyuma ya ‘Suwejo’ ariko bikarangira ahubwo asohoye na Album, mbere ya Bruce Melodie wamwoheje akamwangisha abantu (Element).

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved