Wumvise ibyabaye ku mukerarugendo wo mu Buholandi wari watembereye muri Mexique, byagusigira isomo ku buryo igihe cyose ugiye kwishyura kuri Mobile Money yawe cyangwa se ukoresheje ikarita ya banki ugomba kuba maso.

 

Yagiye muri restaurant atumiza ibirahure bibiri bya byeri n’agasahani kamwe k’amafiriti. Yagomba kwishyura ama-euro 14,85, hafi ibihumbi 25 Frw. Aho kwishyura ayo mafaranga aribeshya yishyura asaga miliyoni 2,4 Frw (1.485€) akoresheje ikarita ye ya banki, asabye banki ko iyamusubiza irabyanga.

 

Ikosa ryabaye ni ukwibeshya zeru imwe inyuma y’amafaranga yagombaga kwishyura. Yari yaciwe ama-peso 310 ariko aribeshya yongeraho indi zeru inyuma ku mashini bishyuriraho, yishyura 31.000.

 

Atashye yagiye kuri banki, asobanura uko byagenze ndetse kuri we, yumvaga ko amafaranga angana atyo atari akwiriye kuva kuri konti icyarimwe, ko banki yagombaga kuyahagarika.

 

Banki imuteye utwatsi, yagannye ikigo cyigenga gifasha abafite ibibazo by’imari mu Buholandi, asobanura uko ikibazo kimeze. Yabajijwe uko byagenze, avuga ko ari we wemeje ko ayo mafaranga ava kuri konti akoresheje umubare w’ibanga we, ariko ko yari yibeshye.

 

Harebwe icyo amategeko ateganya, byanzurwa ko umuntu adasubizwa amafaranga igihe ari we wemeje umubare w’ibanga ku giti cye, birangira ahombye atyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.