Mbarushimana Alex w’imyaka 40 wo mu Akarere ka Rutsiro yagwiriwe n’ibuye arapfa, ubwo yari mu kazi ke ko gucukura amabuye y’agaciro.

 

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu wa Gashihe, ku wa 27 Gicurasi 2025.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yavuze ko uyu mugabo yagwiriwe n’ibuye ubwo bacukuraga indani.

 

Ati “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bwa DEMIKARU Ltd icukura amabuye y’agaciro ko ubwo bacukuraga mu cyo bita indani, ibuye ryamanukiye uwitwa Alexis Mbarushimana ahita apfa.”

 

Yakomeje avuga ko umurambo we woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Mpirwa Migabo yasabye ko kompanyi z’ubucukuzi zigomba kuba zifite ubwishingizi bw’abakozi zikoresha no gukoresha abakozi bambaye ibiresho bibarinda.

 

Abakozi bakora mu bucukuzi bo basabwe kwirinda, bakajya mu ndani bafite ubushishozi kugira ngo hatagira uwo ibuye rigwira cyangwa ngo babe babura umwuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.