banner

Yahakanye iby’abakozi badahembwa, asaba umunyamakuru kuzana na bo guhembesha

Rwiyemezamirimo ukoresha ikimoteri cya Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, arahakana ko nta mukozi akoresha umwishyuza ifaranga na rimwe mu gihe abakorera Kompanyi AGRUNI ayobora, bavuga ko bamaze amezi atatu batabona umushahara.

Ikimoteri cy’Akarere ka Nyagatare cyubatswe mu mwaka wa 2015 gitangira kwakira imyanda mu mwaka wa 2017.

Ni ikimoteri cyagombaga kwakira ibishingwe bibora n’ibitabora bigatandukanywa. Ibibora byagombaga kubyazwa ifumbire mborera naho ibitabora bigashakirwa isoko ku bashobora kubibyazamo ibindi.

Igice cya kabiri cyari kigizwe n’uruganda rwakira umwanda uturuka mu misarane ugatunganywa hakavamo ifumbire mborera.

Uyu munsi kirakoreshwa na Kompanyi yitwa AGRUNI, imaze imyaka ibiri. Bamwe mu bakozi bayikorera akazi ko kuvangura imyanda bavuga ko bamaze imezi batabona umushahara.

Umwe ati “Twarahagaze kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kubera kudahembwa, amezi atatu arashize. Uko tubajije batubwira ko ejo tuyabona ariko n’ubu ntayo kandi mpamaze imyaka myinshi kuva uruganda rwatangira gukora.”

Mugenzi we nawe utifuza kuvuga amazina ye, avuga ko impamvu bahagaritse akazi ari ukubera ko bafitiwe ikirarane cy’ukwezi kwa mbere k’umwaka ushize n’ukwezi kwa cumi n’ukwa kumi na kumwe uyu mwaka ku buryo guhagarika akazi babitewe no kubura icyizere cyo kubona umushahara.

Yagize ati “Ushinzwe ibidukikije ku Karere twarabimubwiye arabizi. Ukwezi kwa mbere umwaka ushize ntayo baduhaye, igihe cyakurikiyeho twarayabonye ariko tubonye bataduha ay’umwaka ushize duhitamo guhagarika akazi kugeza baduhembye.”

Abakozi bavangura imyanda nibo bafite ikibazo cyo kudahembwa

Aba bakozi bavuga ko kudakomeza akazi atari ukwigaragambya ahubwo babitewe no kujya gushaka ibitunga imiryango yabo.

Umwe ati “Si ukwigaragambya ahubwo nawe bino bihe urabireba, twagiye gushaka ibitunga abana. Wowe se wakora icyo gihe cyose udahembwa ukabaho, ugatunga n’umuryango?”

Umuyobozi wa Kompanyi, AGRUNI, ikoresha ikomoteri cy’Akarere ka Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, avuga ko abakozi bishyuza atari aba Kompanyi ayobora cyakora niba bahari bazaza kwishyuza bagahembwa.

Inkuru Wasoma:  Impamvu abagore b'i Rubavu batanze bavuga ko abagabo babo babataye ikomeje kuvugisha benshi

Yagize ati “Ikibazo ntabwo nkizi ubwo bashobora kuba atari abacu ariko, Kompanyi ikoresha ikimoteri ni iyacu ariko abakozi barahembwe, abatarahembwe ubabwire baze ku biro tubarebe, tubabaze. Abavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa jye simbazi babwire baze ku biro nushaka ubaherekeze.”

Nyamara, umwe mu bakozi be ushinzwe umurimo, mu mvugo ivuguruzanya yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today, ko abantu bamaranye imyaka bakorana nta gahunda yo kubambura ihari n’ubwo yabanje guhakana ko nta deni bafitiye uwo ariwe wese.

Yagize ati “Bakubwiye ko batahembwe? Urumva igihe tumaze dukorana dufite gahunda yo kubambura? Turemera no kubishyura. Iyo umuntu yemera ko yishyura, akemera ko yakoze, ibigoye ni ibiki?”

Ikibazo gikomeye aba baturage bishyuza, nta masezerano y’akazi bagira nyamara bamaze imyaka bakora, byongeye bahemberwa mu ntoki.

Abajijwe iki kibazo cyo kutagira amasezerano y’akazi kuri bamwe mu bakozi bakorera ibigo bitandukanye mu Karere, umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyagatare, Gerald Nsabimana, yahise akuraho telefone ye igendanwa.

Ahatunganyizwa umwanda ukavamo ifumbire mborera

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ibidukiikije n’umutungo kamere, Murenzi Emmanuel, avuga ko iki kibazo cyo kwambura abakozi atari akizi ariko baza kuvugana na rwiyemezamirimo kigakemuka.

Ikindi ariko ngo rwiyemezamirimo uhawe isoko asabwa guha abakozi akoresha amasezerano y’akazi ndetse n’ibikoresho by’ubwirinzi gusa umushahara wo ngo uburyo utangwamo ni ubwumvikane bw’umukozi n’umukoresha.

Ati “Ubundi amabwiriza dusaba abakoresha n’abakozi kuba hari amasezerano y’akazi, atahaba abakozi bakabyanga. Ikindi rwiyemezamirimo agomba kubaha ibikoresho by’ubwirinzi bitewe n’akazi abakoresha naho uburyo bwo guhemba nibo babyumvikanaho mu masezerano bagiranye.”

Uretse kuba aba bakozi bavuga ko bambuwe amezi atatu na nyiri Kompanyi AGRUNI, ngo hari n’undi rwiyemezamirimo wabambuye amezi ane hashize imyaka ine witwa Hakizimana Gilbert wayoboraga Kompanyi itunganya imyanda no kubungabunga ibidukikije RPE, wakoreshaga ikimoteri cya Nyagatare ahawe isoko na WASAC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved