Yahawe igihano gikomeye nyuma yo kwica uwo bakoranaga amuziza kumwiba ifunguro rya saa sita

Umugabo wo muri Virginia witwa Bazn Berhe ufite imyaka 25, ukomoka muri Alexandria  yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 muri iki cyumweru azira gutera icyuma no gukubita mugenzi we bakorana amushinja ko yibye ifunguro rye rya saa sita.

Ku wa kabiri, umushinjacyaha mukuru wa Fairfax County Commonwealth, yatangaje ko uyu mugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 100 irimo imyaka 30 isubitse kubera urupfu rwo muri 2021 rwa Hernan Leiva w’imyaka 58. Muri rusange, Berhe azamara imyaka 70 akora uburoko.

Mu Ukwakira 2023 nibwo uyu mugabo yemeye icyo cyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere. Abashinjacyaha bavuze ko Berhe yishe Leiva ku ya 17 Mata 2021, muri parikingi ya Target i Baileys Crossroads aho bombi bakoreraga.

Berhe yavuze ko yababajwe na Leiva, wari ushinzwe isuku mu bubiko, nyuma yo kumukeka ko yibye ifunguro rye rya saa sita abikuye muri firigo yo ku kazi ku ya 14 Mata 2021. Mu minsi itatu yakurikiyeho, abashinjacyaha bavuze ko Berhe yateguye iyicwa rya Leiva mbere yo kumugabaho igitero muri parikingi.

Muri iyo minsi byatangiye Berhe agura inyundo n’ibyuma bibiri ubwo yari asoje akazi ke kuri Target bukeye bwaho ashinja Leiva kwiba maze amara umunsi ukurikira imyitozo y’ubwicanyi. Ku munsi w’ubwicanyi, bivugwa ko Berhe yategeye Leiva muri parikingi.

abashinjacyaha bavuze ko ubwo Leiva yageraga ku kazi aribwo Berhe yamwishe amuteye icyuma ndetse anamukubita inyundo mbere yo guhunga. Ndetse ubwo yari mu iburanisha rye, Berhe yavuze ko azica cyangwa agakomeretsa abandi bantu, naramuka adahawe igihano gikomeye bishoboka.

Inkuru Wasoma:  Kenya: Umubare w'abamaze kugwa mu myigaragambyo ukomeje gutumbagira

Inkuru Wasoma:  Uwabaye Perezida arakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved