banner

Yahinduye imodoka ye restora none ari gukorera ama million| nawe ntiyari azi ko bizakunda abona ari ibitangaza.

Abantu benshi dushimishwa no gufata amafunguro ariko tukishimira kuyafatira ahantu hakomeye nko muma restora arenze cyane cyangwa se muma hotel y’inyenyeri nyinshi, ariko hari n’ahatangaje utamenya uko uhita kandi hafatirwa amafunguro hakanishimirwa cyane kurenza aho hitwa ko hakomeye.

Ni umugabo w’imyaka 46 witwa Shaban Seleman Mboga,ufite restora itangaje cyane kuko yafashe imodoka ye arayimanika ayitendeka ahantu hejuru ubundi ayihinduramo restora, uyu mugabo afite ijambo rye yakiriza abakiriya baza kurira iwe aho avuga ati” niwibagirwa izina ryanjye ntago uzarya n’ubugari”. Iyi restora imanitse hejuru y’igikoni cyubatse mubiti, munsi baba bateka naho hejuru muri iyo modoka barimo kuriramo.

Hejuru mu modoka umukiriya waje kurya yicaramo nk’uko umugenzi uwo ariwe wese wicaye muri bus aba yicaye, imbere hateretse ameza ugatumiza ibyo ushaka bakabiguha, icyiza cyaho kandi nuko utarazamuka hejuru ushobora kwaka ibiryo  gusa si nibyo gusa kandi ku rundi ruhande hari nigaraje uyu mugabo Mboga akoreramo cyane ko imirimo ikorerwa aho hose ariwe uyigenzura.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati” amazina yanjye nitwa Shaban Seleman Mboga, niwibagirwa izina ryanjye ntago uzarya n’ubugari”. Uyu mugabo ubonye ibyo yakoze aha ngaha nta kintu byagusaba ngo umwite umuhanga. Avuga ko kugira ngo igitekerezo kize cyo kubaka iyi restora, ari umukiriya umwe wamuzaniye imodoka mu igaraje ngo amukanikire, ariko imodoka ikaba yari yarapfuye ku rwego rurenze, nuko Mboga arayimusaba ngo amuhemo makeya.

Mboga yakomeje avuga ko nyuma amaze kwishyura nyiri iyi modoka ibitekerezo byamubanye uruhuri, aribwo yaje gufata umwanzuro wo kuyikoramo restora. Yagize ati” ubundi mu buzima busanzwe ndi umukanishi, ariko ngira iyi restorant irimo ibiribwa ndetse n’ibinyobwa bitandukanye. Iyi modoka nayiguriye umuntu wari wayizanye mu igaraje, ansaba ko muhamo make ndayamuha, nayiguze million imwe n’ibihumbi maganabiri by’amashiringi”.

Arakomeza ati” abantu barira aha ngaha bamaze kuba umuryango, cyane ko abenshi muri bo ari abatwazi b’ama modoka, ndetse hari n’abarangiza kurya bakigumiramo baganira”. Iyi nzu itendetse ku biti bidakomeye urebesheje amaso, ariko siko bimeze kuko Mboga yabanje gushaka umu enjeniyere wo kumusuzumira kugira ngo izakomere, yagize ati” mu kuyizamura ngo yegere hejuru nabifashijwemo n’inshuti yanjye Posho Mlima, kuko akora akazi ko kuzamura ibintu biremereye akoresheje imashini”.

Inkuru Wasoma:  Zari Hassan ayoboye urutonde! Hakozwe urutonde rw’abagore bafite amaguru meza ayoboye mu gukurura abagabo bo hirya no hino - AMAFOTO

Ubwo bamubazaga uko igitekerezo cyaje, yasubije avuga ko atavuga ko ari igitekerezo cyaje yateguye, ahubwo ko ari kwa kundi umuntu areba mubyo atunze maze akibaza uko yabibyaza umusaruro cyangwa se akaba yakora ibindi bitandukanye ariko byose bigamije kwiteza imbere, uko niko igitekerezo cyo gukorera muri iyo modoka cyaje.

Mboga yavuze ko yatangiye kubaka iri restora abantu bamuca integer gusa aza kubigeraho, gusa ngo zimwe mu mbogamizi afite nuko abantu baza bayibona bagatinya kuyiriramo bakagenda. Ati” abantu benshi bakibona ntangira gukora iyi modoka neza ngo nyikoremo restora batangiye kunca intege, gusa ntago nigeze ncika intege ahubwo narakomeje kugeza ubwo batunguwe no kubona ntangiye gukora. Uyu munsi abantu batinya kuyiriramo kubera ukuntu nayegeje hejuru, hari nabayicaramo bakagira isereri”.

Gusa Mboga we avuga ko yayubatse ashaka gufasha abantu kurira ahantu hari amahumbezi, kuburyo bazajya bayicaramo banafata n’akayaga. Si Mboga gusa kuko muri iki gihugu cya Tanzania hari undi mugabo wubatse restora mu kirwa cya Zanzibar ayita THE ROCK ayitereka ku ibuye rito cyane hagati yamazi. Si nibyo gusa hirya no hino ku isi birahari, kuko nko mu gihugu cya Indonesia hari abafashe indege bayitereka hejuru maze bashyiramo restora, kuburyo abagiye kuriramo bavuga ko buriye rutemikirere.

Amaze imyaka 5 yibera mu ishyamba| yahunze abantu bamuhemukiye| yavuze amagambo akomeye akora ku mutima.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved