Yaje i Kigali aje gushaka ingurube n’imashini idoda none ubu yigaruriye imitima y’AbanyaRwanda

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dore imbogo, yamamaye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yagaragaraga cyane ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo ‘Dore imbogo, dore imvubu uhhhh uhhh’, avuga ko yageze i Kigali avuye i Nyamasheke aje gushaka ibintu n’abantu batandukanye.

YAJE AJE GUSHAKA HON. BAMPORIKI EDOUARD: Kimwe mu biganiro yatanze muri icyo gihe, yavuze ko ngo yaje azanwe no kuba ashaka kuzamura impano ye yo kuririmba, ariko kubera ibibazo by’ubukene, yagombaga kwiyambaza bene wabo n’abo bafitanye amasano ya hafi kugira ngo bamufashe, byatumye ahita atekereza kuri Bamporiki Edouard, umunyamakuru Uwera Jean Maurice na nyakwigendera Jaypolly.

Yagize ati “Njyewe ubundi niyumvishemo impano yo kuririmba kuva kera, noneho kubera ko iwacu mu cyaro akazi ari akibura, umuntu atanakibona aho yakora ikiraka ngo akorere n’igihumbi, niko gufata umwanzuro wo kuza I Kigali ngo nshake bene wacu maze mbatekerereze iby’impano yanjye ubundi ndebe niba bamfasha, bakankorera ubuvugizi cyane ko ari abantu bakomeye, abayobozi abandi bakaba abanyamakuru, maze bakamfasha cyangwa se bakambwira ko bitakunda”.

Bamubajije abo bene wabo abo aribo, Vava yasubije avuga ko abo bene wabo ari Hon. Bamporiki, umunyamakuru wo kuri RBA Uwera Jean Maurice ndetse n’umuvandimwe we nyakwigendera Jaypolly. Ati “Uriya Maurice, papa we ni mubyara wa mama wanjye. Ni umuhungu w’umusaza ubereye nyirarume mama wanjye, uwo musaza yitwa SUBU Dawidi, naho Bamporiki ni umuhungu wa mubyara we ariko ni nko kwa mukase”.

Vava dore imbogo yakomeje avuga ko ubwo yazaga kureba Bamporiki ngo amufashe yageze I Kigali agasanga ari mu bibazo, kuburyo batanamwemereye kwinjira iwe mu rugo, bikaza kurangira hari umubyeyi umufashije aramwakira anamuha akazi ko kuba ari mu rugo gukora amasuku muri urwo rugo ndetse akajya no gucyura abana ku ishuri.

Inkuru Wasoma:  Bwa mbere RIB itangaje ibyaha Prince kid akurikiranweho n’ibihano byabyo. Dosiye ishyikirijwe ubushinjacyaha.

Vava amaze kubona ko impano yo kuririmba itari kubona inzira yo gucamo, yatangaje ko agiye gutangira kubika amafaranga muyo akorera mu kazi ko mu rugo, azaguremo ingurube ndetse n’imashini yo kudoda ubundi yisubirire iwabo i Nyamasheke, cyane ko yari amaze kubona ko uwamwakiriye nka nyirabuja ari kugenda amurya amafaranga yabonaga mu biganiro yahabwaga avuye mubari bamukunze bagashaka kumufasha. >>>Vava Dore imbogo yarambiwe n’ubuhemu yakorewe ahitamo kwisubirira iwabo mu cyaro| dore impamvu nyamukuru n’uko byamugendekeye

AMAKIMBIRANE N’UWITWAGA MANAGER WE MU BURYO BUTAZIGUYE: Muri ako kazi ko mu rugo, uwari umukoresha we Lailla yaje kumubera ‘manager’ mu buryo butaziguye, aho Vava yavuze ko ari we wakiraga amafaranga yose amugenewe ubundi akaza kumugenera, byatumye ababara cyane akisubirira iwabo.

Vava icyo gihe yavuze ko intandaro yaturutse ku kuba baramufashe aka video kamamaza ikigo cyigisha gutwara ibinyabiziga ntibamwishyure, Lailla akarakara cyane kubwo kuba Vava bamukoresheje ku buntu, yashaka kwishyuza Vava akamubwira ko ntacyo bitwaye kuko bari bamwemereye kumwigisha gutwara ku buntu.

Vava wakunze kumvikana avuga ko afite ibintu byinshi yakora mu cyaro birimo korora ingurube ndetse no kudoda, yemerewe inkunga nyinshi cyane zo kumuteza imbere, kuko mu bamuhaye amafaranga yo kugura imashini idoda n’ingurube harimwo na Bruce Melodie, ndetse yaje no kumvikana avuga ko umuhanzikazi Butera Knowless yamuhamagaye kugira ngo bavugane amufashe.

Nubwo mbere hose yari yaragize ibanga umubano we na Lailla, kuwa 13 Kanama 2023, Vava yatangaje ko atandukanye byeruye na Lailla nka manager kubera ko yamwimaga agaciro akanamusahura amafaranga yabaga yahawe ngo amufashe. Icyo gihe yavuze ko nubwo Lailla yabaga ari manager we ariko ntiyasibaga kumukoresha akazi ko murugo.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Dore isura y'umugi wa Kigali mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo U Rwanda rwakire inama y'abakuru b'ibihugu na za guvernoma bo mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (CHOGM)

Yagize ati “Iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye”.

Muri iyo minsi nibwo Vava yatangiye kujya avugwaho amakuru atandukanye, ari naho yaje kubona undi manager nyuma gato hakagaragara umukobwa waje avuga ko ari umuturanyi wo kwa Lailla, ashinja Vava ko yibaga ibiryo byo mu rugo akabijyana hanze yarwo.

UKO YARENZE BYOSE AKAZAMURA UMUZIKI WE: Nyuma yo kubona undi manager, Vava yakoze shene ya YouTube yitwa ‘DORE IMBOGO’ ari naho yatangiye kunyuza indirimbo ze, ndetse atangira no gukora ibiganiro bitandukanye kuburyo yatangiye kwamamara cyane birenze, kugeza ubu akaba ari umusitari mu bandi bose.

Muri iyi minsi nk’umuhanzi, Vava aravugwaho cyane ndetse na we akanagaragariza abanyaRwanda bamumukunda imishinga afite y’indirimbo, aho mu ndirimbo zose yakoze zagiye zigaragaza imibare myiza y’abazirebye ku buryo umuntu atavuga ko atabaye umuhanzi mwiza urebeye ku bihangano yakoze.

Yaje i Kigali aje gushaka ingurube n’imashini idoda none ubu yigaruriye imitima y’AbanyaRwanda

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dore imbogo, yamamaye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo yagaragaraga cyane ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo ‘Dore imbogo, dore imvubu uhhhh uhhh’, avuga ko yageze i Kigali avuye i Nyamasheke aje gushaka ibintu n’abantu batandukanye.

YAJE AJE GUSHAKA HON. BAMPORIKI EDOUARD: Kimwe mu biganiro yatanze muri icyo gihe, yavuze ko ngo yaje azanwe no kuba ashaka kuzamura impano ye yo kuririmba, ariko kubera ibibazo by’ubukene, yagombaga kwiyambaza bene wabo n’abo bafitanye amasano ya hafi kugira ngo bamufashe, byatumye ahita atekereza kuri Bamporiki Edouard, umunyamakuru Uwera Jean Maurice na nyakwigendera Jaypolly.

Yagize ati “Njyewe ubundi niyumvishemo impano yo kuririmba kuva kera, noneho kubera ko iwacu mu cyaro akazi ari akibura, umuntu atanakibona aho yakora ikiraka ngo akorere n’igihumbi, niko gufata umwanzuro wo kuza I Kigali ngo nshake bene wacu maze mbatekerereze iby’impano yanjye ubundi ndebe niba bamfasha, bakankorera ubuvugizi cyane ko ari abantu bakomeye, abayobozi abandi bakaba abanyamakuru, maze bakamfasha cyangwa se bakambwira ko bitakunda”.

Bamubajije abo bene wabo abo aribo, Vava yasubije avuga ko abo bene wabo ari Hon. Bamporiki, umunyamakuru wo kuri RBA Uwera Jean Maurice ndetse n’umuvandimwe we nyakwigendera Jaypolly. Ati “Uriya Maurice, papa we ni mubyara wa mama wanjye. Ni umuhungu w’umusaza ubereye nyirarume mama wanjye, uwo musaza yitwa SUBU Dawidi, naho Bamporiki ni umuhungu wa mubyara we ariko ni nko kwa mukase”.

Vava dore imbogo yakomeje avuga ko ubwo yazaga kureba Bamporiki ngo amufashe yageze I Kigali agasanga ari mu bibazo, kuburyo batanamwemereye kwinjira iwe mu rugo, bikaza kurangira hari umubyeyi umufashije aramwakira anamuha akazi ko kuba ari mu rugo gukora amasuku muri urwo rugo ndetse akajya no gucyura abana ku ishuri.

Inkuru Wasoma:  NYAXO mwakunze muri benshi ubu yamaze gutandukana na AFRIMAX byeruye ntibakiri gukorana| hari icyo we yabivuzeho.

Vava amaze kubona ko impano yo kuririmba itari kubona inzira yo gucamo, yatangaje ko agiye gutangira kubika amafaranga muyo akorera mu kazi ko mu rugo, azaguremo ingurube ndetse n’imashini yo kudoda ubundi yisubirire iwabo i Nyamasheke, cyane ko yari amaze kubona ko uwamwakiriye nka nyirabuja ari kugenda amurya amafaranga yabonaga mu biganiro yahabwaga avuye mubari bamukunze bagashaka kumufasha. >>>Vava Dore imbogo yarambiwe n’ubuhemu yakorewe ahitamo kwisubirira iwabo mu cyaro| dore impamvu nyamukuru n’uko byamugendekeye

AMAKIMBIRANE N’UWITWAGA MANAGER WE MU BURYO BUTAZIGUYE: Muri ako kazi ko mu rugo, uwari umukoresha we Lailla yaje kumubera ‘manager’ mu buryo butaziguye, aho Vava yavuze ko ari we wakiraga amafaranga yose amugenewe ubundi akaza kumugenera, byatumye ababara cyane akisubirira iwabo.

Vava icyo gihe yavuze ko intandaro yaturutse ku kuba baramufashe aka video kamamaza ikigo cyigisha gutwara ibinyabiziga ntibamwishyure, Lailla akarakara cyane kubwo kuba Vava bamukoresheje ku buntu, yashaka kwishyuza Vava akamubwira ko ntacyo bitwaye kuko bari bamwemereye kumwigisha gutwara ku buntu.

Vava wakunze kumvikana avuga ko afite ibintu byinshi yakora mu cyaro birimo korora ingurube ndetse no kudoda, yemerewe inkunga nyinshi cyane zo kumuteza imbere, kuko mu bamuhaye amafaranga yo kugura imashini idoda n’ingurube harimwo na Bruce Melodie, ndetse yaje no kumvikana avuga ko umuhanzikazi Butera Knowless yamuhamagaye kugira ngo bavugane amufashe.

Nubwo mbere hose yari yaragize ibanga umubano we na Lailla, kuwa 13 Kanama 2023, Vava yatangaje ko atandukanye byeruye na Lailla nka manager kubera ko yamwimaga agaciro akanamusahura amafaranga yabaga yahawe ngo amufashe. Icyo gihe yavuze ko nubwo Lailla yabaga ari manager we ariko ntiyasibaga kumukoresha akazi ko murugo.

Inkuru Wasoma:  Bwa mbere RIB itangaje ibyaha Prince kid akurikiranweho n’ibihano byabyo. Dosiye ishyikirijwe ubushinjacyaha.

Yagize ati “Iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye”.

Muri iyo minsi nibwo Vava yatangiye kujya avugwaho amakuru atandukanye, ari naho yaje kubona undi manager nyuma gato hakagaragara umukobwa waje avuga ko ari umuturanyi wo kwa Lailla, ashinja Vava ko yibaga ibiryo byo mu rugo akabijyana hanze yarwo.

UKO YARENZE BYOSE AKAZAMURA UMUZIKI WE: Nyuma yo kubona undi manager, Vava yakoze shene ya YouTube yitwa ‘DORE IMBOGO’ ari naho yatangiye kunyuza indirimbo ze, ndetse atangira no gukora ibiganiro bitandukanye kuburyo yatangiye kwamamara cyane birenze, kugeza ubu akaba ari umusitari mu bandi bose.

Muri iyi minsi nk’umuhanzi, Vava aravugwaho cyane ndetse na we akanagaragariza abanyaRwanda bamumukunda imishinga afite y’indirimbo, aho mu ndirimbo zose yakoze zagiye zigaragaza imibare myiza y’abazirebye ku buryo umuntu atavuga ko atabaye umuhanzi mwiza urebeye ku bihangano yakoze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved