Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Gasore Pacifique wamamaye nka Yaka Mwana umaze kumenyekana muri sinema nyarwanda, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bantu batanu barimo uwamamaye nka Fanny, bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, harimo abafunzwe tariki 16 Mata ndetse no ku ya 06 Gicurasi 2024. Yaka Mwana, yatawe muri yombi nyuma y’amezi macye n’ubundi atawe muri yombi, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2023 yari yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko aza kurekurwa.
Uretse Yaka Mwana uzwi mu batawe muri yombi, hafunzwe uwitwa Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju, Mukamana Francine usanzwe akoresha YouTube Channel yitwa nka Fanny TV 250. Undi watawe muri yombi kandi ni Iradukunda Themistocles uzwi nka T Bless na we ufite YouTube Channel ya Kigali Magazine, ndetse na Mugwaneza Christian usanzwe ufata amashusho atambuka ku mashene ya YouTube.
Hari hamaze iminsi hagaragara amashusho agaragaramo uyu mukinnyi wa Filimi Yaka Mwana, aganira n’abakobwa, bamwe bakanakora ibikorwa biteye isoni, nk’ayo Yaka Mwana yagaragayemo asa nk’ukora ku myanya y’ibanga y’umukobwa bari kumwe mu kiganiro kuri YouTube.
Aba bantu batandatu, bakurikiranyweho ibyaha binyuranye; nk’icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, hakaba icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ndetse n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wakunze kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube ndetse n’izindi, kwirinda kuzikoresha ibishobora kuvamo ibyaha, yongeye kugira inama abakoresha izi mbuga. Ati “Ntabwo bikwiye kuyigira imiyoboro yo kwamamaza no gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ubusambanyi cyangwa amashusho amagambo y’imikoreshereze y’ibitsina, kugira ngo bagwize ababareba kandi ntacyo bari kubigisha uretse kubayobya gusa.”
Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abashukishwa amafaranga, bakemera kwishora mu bikorwa nk’ibi by’amashusho n’ibiganiro byabaviramo gukurikiranwa mu butabera. Ati “Ibikorwa byo guha udufaranga abantu bikorwa na ba nyiri shene bakabategeka kuvuga cyangwa gukora ibiterasoni mu ruhame ntabwo bikwiye.”
Yakomeje agira inama by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakazibyaza umusaruro kuko hari uburyo bwinshi bazikoresha neza bikabazanira amahirwe, ariko bakirinda ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko. Ati “Urubyiruko ruragirwa inama yo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko bagendera mu nzira ziteganywa n’amategeko.”
Aba bantu batandatu batawe muri yombi kubera ibikorwa bigize ibyaha, binyuze mu biganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube, irimo uwitwa Sawa Sawa Show, Umurava, Iryakabagari TV ndetse na Kigali Magazine.