Byari ibicika mu gitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2025, ubwo Yaka na Nzovu bari batumiwe basetsaga abantu mu buryo budasanzwe.
Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, cyari cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi barimo Yaka na Nzovu bagezweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Abitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane ku buryo iri hema ryabaye rito, birangira bamwe batabashije kwinjira, bituma Fally Merci utegura ibi bitaramo yisegura ku bantu baje ariko ntibabashe kwinjira.
Ati “Nibyo ntabwo ari ubwa mbere bibaye ariko ni ha handi dukomeza kwiga, ntekereza ko mu gihe kizaza bizaba byiza kurushaho. Icyo nasaba abakunzi ba Gen-Z Comedy batabashije kwinjira ni ukutwihanganira kuko imyanya yatubanye mike bitewe n’ubunini bw’ahabera ibi bitaramo.”
Uyu musore yavuze ko abaguze amatike ntibabonye uko binjira, bazayakoresha binjira mu bitaramo bizakurikiraho.
Ati “Umuntu ufite itike akaba atigeze ayinjiriraho, nta kibazo rwose azayizane mu gitaramo kizakurikiraho azinjira.”
Nubwo hari abatabashije kwinjira muri iki gitaramo, abarimo imbere bo batashye bishimye kubera urwenya rudasanzwe rw’abarimo Yaka na Nzovu.
Aba bagabo basekeje abitabiriye iki gitaramo kugeza ubwo Muyoboke Alex bimurenze, agenera Nzovu impano ya telefoni.
Ubwo yari ku rubyiniro, Nzovu yabajijwe na Fally Merci umuhanzi akunda, asubiza ko ari The Ben wamutumiye mu gitaramo cye.
Byitezwe ko igitaramo gitaha cya ’Gen-Z Comedy’ kizaba ku wa 27 Werurwe 2025, aho kizaba kigamije kwizihiza imyaka itatu ibi bitaramo bimaze bibera mu Rwanda.