Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwahamije Racquel Kelly Smith, icyaha cyo gushimuta no kugurisha umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu, rumuhanisha igifungo cya burundu.
Uyu mugore yahamijwe iki cyaha hamwe n’abandi bantu babiri barimo n’umusore bakundanaga witwa Jacquen Appollis.
Amakuru dukesha BBC avuga ko muri Gashyantare 2024 ari bwo uyu mwana w’umukobwa witwa Joshlin Smith yabuze mu buryo bw’amayobera. Kugeza n’ubu ntaraboneka.
Ubushinjacyaha bwo muri Afurika y’Epfo bwavuze ko bufite amakuru yizewe ko uyu mwana yagurishijwe mu buryo bw’ubucakara na nyina afatanyije n’uyu musore bakundanaga ndetse n’inshuti yabo.
Bwakomeje buvuga ko uyu mugore yagurishije uyu mwana we kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge kuko byamubase.
Mu bashinje uyu mugore harimo na nyirakuru w’uyu mwana witwa Amanda Smith-Daniels, wavuze ko uyu mugore agomba kumugarurira umwuzukuru.
Ati “Ngarurira umwuzukuru wanjye cyangwa umbwire aho ari. Ntabwo numva ko hari igihano bahabwa cyatuma nongera kubona umwuzukuru wanjye.”
Kugeza ubu Polisi yo muri Afurika y’Epfo ivuga ko izakomeza ibikorwa byo gushakisha uyu mwana w’umukobwa no hanze y’igihugu.