Umusore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, witwa Umar Hashim uzwi nka Tsulange, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nijeriya, igifungo cy’umwaka umwe azira kogera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere w’abagore.
Urukiko rwa Magistrate ruherereye i Gyadi-Gyadi, ruyobowe na Hadiza Muhammad Hassan rwamuhamije icyaha cy’imyitwarire idahwitse mu ruhame.
Tsulange yafashwe amashusho ari gukora “urwenya” aho yogeraga hagati mu muhanda, ibintu byafashwe nk’ibihungabanya umuco wa kiyisilamu w’ako karere.
Hashim yakatiwe umwaka umwe w’igifungo, ariko yahawe amahirwe yo gutanga ihazabu ya Naira 80,000 (asaga ibihumbi 100 Frw).
Yanategetswe kongeraho Naira 20,000 yo kwishyura ibyakoreshejwe mu iperereza ryakozwe na Kano State Censorship Board, ari nayo yamureze muri Kamena 2025.