Yaketsweho kwiba inka, Polisi itungurwa no gusanga akorera ikindi cyaha gikomeye mu rugo rwe

Polisi ya Nyagatare ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi umugabo wibaga inka akazibagira mu rugo iwe, ni nyuma y’uko mu rugo rwe hasanzwe ikinono cy’inka bikekwa ko yari aherutse kwiba ndetse hanasangwa akarima yari asanzwe ahingamo urumogi.

Amakuru avuga ko aya makuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage, ni nyuma y’uko bagiye mu rugo rw’uwo mugabo ruherereye mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare bakahasanga ibinono by’inka zapfuye ndetse n’akarima gahinzemo urumogi.

Umwe mu baturage batanze batanze amakuru yavuze ko ukekwa byari bizwi ko asanzwe acuruza ibyuma mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ngo nyuma yagezaho atangira n’ingeso zo kwiba inka akajya azibaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma akagurisha inyama yihishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru avuga ko ibi byaha byagaragaye nyuma y’uko aketsweho icyo kwiba inka gusa. Ati “Yaketsweho kwiba inka akazibagira iwe akagurisha inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bageze iwe bahasanga ibinono byazo ndetse n’akarima k’urumogi gateyemo ibiti 24, avuga ko yajyaga arugaburira ingurube ze akizoroye kuko ntazo bahasanze.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko n’ubwo nta mibare izwi ariko ubujura nk’ubu burahari, ariko ngo ababukora bajya kuzibagira ahantu hatemewe n’amategeko. Ati “Bakwiye kwirinda gucururiza inyama mu ngo, cyangwa ubundi buryo bwose babikoramo butemewe n’amategeko, kuko akenshi usanga impamvu bahisemo kubikora muri ubu buryo ari uko baba babaze amatungo bibye cyangwa yipfishije.”

Icyakora hari n’amakuru avuga ko mu nka yibye ngo harimo n’iya mukuru we, ariko umuryango uhitamo kumuhishira kugira ngo adafungwa. Gusa ngo bakomeje kumukekaho ubujura bw’inka kuko ngo hari n’igihe bajyaga babona imodoka cyangwa moto zikura imifuka y’inyama iwe kandi adasanzwe akora ako kazi.

Inkuru Wasoma:  Uburyo buboneye bwo guhindura ibigo by’ishuri ku barimu (Mutation)

Ifatwa ry’uyu mugabo ahanini ryaturutse ku muturage wo muri aka gace wari umaze iminsi yibwe inka, ndetse bigakekwa ko ikinono cyasanzwe mu rugo rwe ari icyaturutse kuri iyo nka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved