Yakoze Filime ‘Intare y’Ingore’! Nyuma y’igihe kinini adakora sinema agarukanye ‘INZIRA Y’UMUSARABA’

Umwanditsi wa filime akaba n’umuyobozi wazo Ingabire Appollinaire, yashyize hanze filime nyaRwanda yitwa ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa wiciwe ababyeyi, nyamara uwagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi be akamurera nk’umwana we, uwo mukobwa atabizi.

Mu kiganiro n’IMIRASIRE TV, Ingabire yavuze ko yatangiye umwuga wa sinema mu mwaka wa 2009, aho yanakoze filime zitandukanye zirimo n’izakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi mu Rwanda no mu mahanga nka ‘Intare y’Ingore’  na ‘Giramata’.

Nyuma y’iminsi Ingabire atagaragara muri sinema nyuma yo kugaragara mu mashusho ya filime y’uruhererekane ‘City Maid’ ikunzwe cyane, yagarutse amurikira Abanyarwanda umwihariko wa filime ze, azana filime unakwiye guhanga ijisho cyane yise ‘INZIRA Y’UMUSARABA’

Muri iyi filime, umwana w’umukobwa Iribagiza yangwa urunuka n’umugore wamureze nyuma yo kwicirwa ababyeyi n’umugabo we, aho uyu wiyita Se aba yarishe ababyeyi be kubwo gukunda nyina wa Iribagiza ariko Se akamumutwara, agahitamo kubavana mu nzira.

Ingabire yabwiye IMIRASIRE TV ko nubwo mu Rwanda filime ziri gukorwa ubutitsa, ariko wa mwihariko wa filime zakunzwe cyane sinema nyarwanda igitangira kwaguka Abanyarwanda bari bamaze gusa n’abayinyotewe, bikaba mubyamuhagurukije, akoza ikaramu muri wino arandika kugira ngo yongere abibutse.

Iyi filime iri guca kuri shene ya YouTube ‘BIG FAMILY TV‘, ifite umwihariko wo kuba irimo abakinnyi bafite amazina akomeye kuri sinema nyaRwanda, barimo nka Antoinnete Uwamahoro uzwi nk’Intare y’Ingore, Irafasha Sandrine uzwi nka Swalla, Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Mutoni Assia wamenyekanye cyane nka Giramata yibarutse umwana we w'imfura

Ingabire Appollinaire aravuga ko umwihariko w’iyi filime ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ ari uko izakinwamo n’abantu benshi bagera ku mubare wa magana atanu (500) uko azakomeza kugenda ayikora umunsi ku munsi, akanavuga ko yamaze gutegura uburyo bwo gukomeza guha Abanyarwanda filime nziza kandi bazakomeza kwishimira no gukunda.

Ingabire yakoze izindi filime zirimo ‘INZIRA Y’URUPFU, IMPETA YANJYE,AHASHIZE, NIYO IBIKORA’ n’izindi yagizemo uruhare nka ‘AMARIRA Y’URUKUNDO, CITY MAID na SEKIBI’ zose zifite umwihariko wo kuba zifite inkuru z’ubuzima bwa buri munsi kandi z’amarangamutima mu buryo bwihariye.

IMIRASIRE TV yamenye amakuru ko Ingabire Appollinaire yaba ari mu biganiro n’abagabo bakomeye muri sinema y’igihugu cya Nijeriya, bategura uburyo bw’imikoranire kuri filime bazakorera mu Rwanda mu gihe kidatinze.

REBA FILIME ‘INZIRA Y’UMUSARABA‘ UNYUZE HANO

INGABIRE APPOLLINAIRE WATEGUYE FILIME ‘INZIRA Y’UMUSARABA’

RUFONSINA WAKINNYE NKA IRIBAGIZA

ANTOINETTE WAKINNYE NKA MAMA WA IRIBAGIZA

REPONSE SWALLA WAKINNYE NK’UMUVANDIMWE WA IRIBAGIZA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved