Umugabo wo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera usanzwe ukora akazi ko guteka inyama z’ingurube, yakubiswe anakomeretswa na mugenzi we bakora akazi kamwe, nyuma yo kumufatira mu nzu ye we n’umugore we bambaye ubusa, agakeka ko bamaze gusambana.
Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, ni bwo uyu mucoma yakubiswe na mugenzi we mu buryo bukomeye, akubitirwa mu gasantere kitwa Kabasengerezi.
Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko uyu mucoma yari yirukanywe mu kabari yakoreragamo aza guhengera mugenzi we botsanyaga akabenzi (ingurube) ari mu kazi ahita ajya mu rugo rwe gusambana n’umugore we. Ndetse amakuru avuga ko abana aribo babonye nyina ari kumwe n’uwo mugabo binjiye mu nzu bahita bajya kubibwira se nawe ako kanya ahita ata akazi ajya kubacunga.
Umwe mu batanze amakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Umuntu yagiye kurongorera umugore nawe ni mucoma barakoranaga noneho yagiyeyo abana b’uwo mugore barabacunga baragenda babwira se ngo mama na wa mugabo mukorana bari kumwe mu nzu, ahita ata akazi ajya gucunga umugore we ariko bo ntibari bazi ko ari kubacunga.”
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise akingura urugi rw’inzu ye asaga mucoma mugenzi we ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ati “Bagiye mu buriri bakuramo imyenda abasangamo umugore yahise amukubita umutwe umugabo niba yaramukubise icupa niba ari icyuma ntawe ntitubizi kuko amaraso yari arimo kuvirirana noneho asohokana imyenda yabo avuga ngo arabafashe.”
Yongeyeho ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera ako kanya ndetse uwo mugabo zimuta muri yombi kubera uburyo yari yakomerekeje mugenzi we mu buryo bukomeye. Mu gihe uwakomerekejwe ari kwa muganga kubera uburyo yakubiswe bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko kugeza ubu n’ubwo uyu mugabo uvuga ko bamusambanyije umugore, nta kimenyetso kiragaragara. Yagize ati “Nibyo koko uwo mugabo yarafashwe ubu yashyikirijwe RIB hanyuma uwakomerekejwe ari kwa muganga nta kibazo ubu afite kuko ari kwitabwaho.”
Gitifu Kazungu yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntabwo biramenyekana ko ari ukuri kw’impamo ko yamufashe amusambanyiriza Umugore, gusa icyabaye ni uko icyo aricyo cyabaye urwitwazo ariko turacyakurikirana ngo tureba, ariko kugeza ubu ntabwo biragaragara ko ibyo yavuze ariko byagenze.”
Yongeyeho ko ibyo uyu mugabo yakoze bitarimo gufatwa nko kwihanira, ahubwo byafashwe nk’urugomo kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yafatiye mugenzi we ku mugore ndetse bikaba bigiye gukurikiranwa kugeza igihe bazabonera amakuru y’uko ariko byagenze.