Yakubiswe bikomeye bimuviramo urupfu inshoreke ye ishyirwa mu majwi

Mu kagari ka Songa, Umurenge wa Muko, akarere ka Musanze, umugabo witwa Maniraguha Theoneste w’imyaka 36 yakubiswe bikomeye n’abataramenyekana bimuviramo kuhasiga ubuzima. Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 28 gicurasi 2023 aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira uwo munsi yakomeretse bikomeye, ariko aho kujya kwa muganga baryumaho baricecekera.

Maniraguha yajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri ku munsi wakurikiyeho yanegekaye cyane ahita apfa. Amakuru avuga ko abakekwaho uru rugomo ari inshoreke ye afatanije n’umugabo witwa Ngayinteranya Joseph, ndetse muri iryo joro yakubisweho akaba yari atashye avuye kuri iyo nshoreke ye.

Umugore wa nyakwigendera ndetse n’inshoreke ye batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwe, ariko Ngayinteranya we yahise atoroka akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano. Bisengimana Janvier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko yahamije aya makuru avuga ko yakubiswe n’abataramenyekana, mu gihe nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 30 gicurasi.

Inkuru Wasoma:  Abakobwa bo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka bavuze uko abasore bashakana nabo babata nyuma yo kumenya aho bakomoka.

Yakubiswe bikomeye bimuviramo urupfu inshoreke ye ishyirwa mu majwi

Mu kagari ka Songa, Umurenge wa Muko, akarere ka Musanze, umugabo witwa Maniraguha Theoneste w’imyaka 36 yakubiswe bikomeye n’abataramenyekana bimuviramo kuhasiga ubuzima. Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 28 gicurasi 2023 aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira uwo munsi yakomeretse bikomeye, ariko aho kujya kwa muganga baryumaho baricecekera.

Maniraguha yajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri ku munsi wakurikiyeho yanegekaye cyane ahita apfa. Amakuru avuga ko abakekwaho uru rugomo ari inshoreke ye afatanije n’umugabo witwa Ngayinteranya Joseph, ndetse muri iryo joro yakubisweho akaba yari atashye avuye kuri iyo nshoreke ye.

Umugore wa nyakwigendera ndetse n’inshoreke ye batawe muri yombi bakekwaho urupfu rwe, ariko Ngayinteranya we yahise atoroka akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano. Bisengimana Janvier, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko yahamije aya makuru avuga ko yakubiswe n’abataramenyekana, mu gihe nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa 30 gicurasi.

Inkuru Wasoma:  Umusore bivugwa ko yari agiye kwiba ihene abaturage bamukubise kugeza apfuye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved