Kamali (wahinduriwe izina) avuka mu Biryogo mu murenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge, yemera ko yigeze gukunda n’umusore mugenzi we kugira ngo bimufashe kujya muri Leta zunze ubumwe za America. Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 35 ubwo yaganiraga n’Igihe, yavuze ko kwifuza kujya muri America byamukoresheje ibintu byinshi cyane harimo n’ibidakorwa, kugera ku rwego yemeye gukunda n’umusore mugenzi we w’umuzungu kugira ngo azabone Visa.

 

Uyu musore yakomeje avuga ko yabwiwe ko abantu bakundana bahuje ibitsina bakunda guhabwa Visa cyane, cyane cyane iyo bagaragaje ko ibihugu barimo badakunzwe bakanahohoterwa. Akomeza avuga ko nyuma yo kubwirwa ko muri America haba imirimo myinshi ndetse yewe n’abakora iciriritse bagahembwa amafranga menshi, yatangiye gukoresha uko ashoboye kugira ngo azahagere.

 

Ati” gukunda muri America byankoresheje ibintu byinshi. Uziko byageze igihe nkajya nsohokera muri hotel buri munsi kugira ngo byibura ndebe ko nazahahurira n’umuzungukazi, hari nubwo naguraga fanta nkayinywa amasaha ane kubera uburyo zihenze, ndetse rimwe na rimwe hakaba ubwo njya mu tubyiniro aho baba bari”. Yakomeje avuga ko nyuma yo kumara umwaka yarabuze umuzungukazi, yaje gukundan na n’umusore mugenzi we ukomoka mu buholandi.

 

Ati” nageze aho nza gukundana n’umusore mugenzi wanjye ukomoka mu buholandi kugira ngo ndebe ko byibura yazibeshya akazanshakira Visa nagerayo nkamucika ariko byaranze”. Yanakomeje avuga ko mu myaka 2 yamaze akundana n’uyu musore w’umuholandi yaje guhuriramo n’ibibazo bikomeye atazigera yibagirwa.

 

Yagize ati” ariko uzi gusomana n’umusore mugenzi wawe cyangwa kuryamana na we bitakurimo ahubwo ari Visa ushaka gusa? Nahuriyemo n’ibigeragezo kuko yamfataga nk’umugabo we”. Yavuze ko uwo muzungu bakundanaga yaje kugira ibyago apfusha se, kuburyo yahise ajya kumureba ariko kuva icyo gihe akaba ataragaruka mu Rwanda cyangwa se ngo abe yamuvugisha ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko nta kintu cyamubabazaga nko kuba yarasomanaga akanaryamana n’uwo bahuje igitsina, dore ko bitari bimurimo ahubwo byose kwari ukugira ngo azabone ibyangombwa bizamujyana mu mahanga, ariko bikanarangira atabibonye.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved