Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 mutarama 2023 abaturage bo mu kagari ka Gatenga, umudugudu w’Isangano ho mo murenge wa Gatenga, ubwo bazindukaga bajya mu mirimo bisanzwe nibwo baje kunyura kuri ruhurura iri muri uyu mudugudu bahabona uruhinja rwatawemo n’ibikoresho byakoreshejwe byose hakurwamo inda.
Ubwo baganiraga na BTN TV bamwe mu babyeyi bavuze ko uru ruhinja basanze muri Ruhurura batabashije kumenya umuntu warutayemo, ndetse bakaba bari no gushidikanya ko byaba byakorewe aho ngaho ahubwo uwari wagambiriye kubikora ashobora kuba yabikoreye aho yari ari maze akaza kwitwikira ijoro akazana urwo ruhinja akaruhajugunya ubundi akigendera.
Umwe mu babyayi yagize ati “ ibi bintu ni indengakamere rwose, gusa kubera ko tuhasanze indobo ndetse n’ibindi bikoresho yakoresheje, bamwe bari kuvuga ko uyu mwicanyi yaba yabikoreye muri Ruhurura akagenda, gusa njyewe ntekereza ko yaba yabikoze akaza kumujugunya nyuma yo kumukuriramo aho yabikoreye.”
Bakomeje bavuga ko uko babibonye uru ruhinja rwari rugeze nko mu mezi atanu, gusa bahise bahamagara ubuyobozi ndetse bakabutakambira babubwira ko bwakora uko bushoboye kose uyu mukobwa cyangwa umugore wakoze ibi bintu agafatwa ubundi agahanwa n’amategeko kuko uruhinja yishe ari urubyiruko rw’ejo hazaza wenda wari kuzavamo n’umuyobozi mwiza.
Ibi byashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatenga Bwana Mugabo Christian, avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano polisi na DASSO ndetse n’urwego rw’iperereza RIB bahise baza kugirango bakore iperereza kuri iki kibazo.
Si ubwa mbere humvikanye umukobwa cyangwa se umugore waba wakuyemo inda agashaka kujugunya uruhinja, kuko mu gihe gishize humvikanye inkuru nyinshi cyane zivuga ku bakobwa bagiye bagerageza gukuramo inda bamwe bakabata mu bwiherero abandi bakabashyingura, gusa bikaza kurangira bafashwe bagahana, kuri ubu abaturage bo muri Gatenga bakaba bari kwibaza niba uyu nawe araza gufatwa, ariko inzego z’ubuyobozi zikaba zabijeje ko zirakora uko zishoboye kose zikamushakisha.
Umugabo waroze mugenzi we agapfa yahuye n’uruvagusenya mbere yo gufungwa.