Clarence Moses-El ni umunyamerika wahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore witwa Denver, rumukatira igifungo cy’imyaka. Hari mu mwaka wa 1987 Denver mbere y’uko ajya kurega Moses, yari yaraye asangiye inzoga n’abagabo batatu. Muri iryo joro yagize inzozi, arota uyu mugabo ari kumufata kungufu, abyuka ajya kumurega kuri polisi.
Moses yatawe muri yombi, aburana ahakana icyaha yashinjwaga ndetse asaba kurekurwa ariko ntibyakunda kubera ko polisi yirengagije ibimenyetso by’utunyangingo ndagasano (DNA) uyu mugabo yasabye ko byakwifashishwa. Muri iki kirego kandi polisi yirengagije itegeko ry’urukiko by’uko ibimenyetso byakuwe ku buriri bwa Denver bibikwa, mbere y’uko byifashishwa kmu butabera, ngo bihamye cyangwa birenganure Moses.
Muri 2013 ubwo Moses yari muri gereza, umugabo witwa LC Jackson umwe muri batatu bari barasangiye inzoga na Denver muri 1987 yandikiye ibaruwa uyu mugororwa amumenyesha ko ariwe wasambanije uyu mugore. Iyi baruwa yabonywe n’ikinyamakuru daily mail igira iti” reka ntangire nkubwira ibyabaye muri iryo joro ry’umwijima, mfite byinshi mu mutima wanjye”.
Muri 2016 umucamanza yatesheje agaciro ikirego cya Denver, ubwo yari amaze kubona ko kidafite ishingiro. Uyu mwanzuro washingiye ku buhamya bwa Jackson bukubiye muri ya baruwa. Mu gufungurwa kwa Moses kandi hashingiwe ku kwisubira kwa Denver wabwiye urukiko ko uyu mugororwa ari umwere, aho yasobanuye ko yamwitiranije na Jackson bitewe n’inzozi yari yarose muri rya joro.
Moses yasohotse muri gereza amaze kuzuza imyaka 60 y’amavuko, ubwo yageze hanze yavuze ko gufungurwa aricyo gihe yari ategereje, ati” nashakaga kujya mu rugo nkabona umuryango wanjye, abuzukuru banjye, nabitegereje imyaka myinshi”. Moses yahawe indishyi y’amadorari ya America million 2 hashingiwe ku itegeko ryo muri leta ya Colorado rirengera abafungwa barengana. Rivuga ko uwafunzwe umwaka umwe arengana ahabwa ibihumbi 70. Kuri we yakubiwe inshuro 28 ihwanye n’imyaka yamaze muri gereza.