“Yambeshye ko ari impfubyi tubana ntazi ko afite undi mugore n’umwana|Nyuma y’amezi atatu tubana tugiye gukora divorce| abagabo b’ubu ni ababeshyi| Catherine mu gahinda kenshi avuze ibyamubayeho.

Catherine  Twizerimana, utuye mu karere ka RUTSIRO mu murenge wa MUSHONYI, avuga ko mu mezi atatu ashize aribwo yashakanye n’umugabo we DUSENGIMANA Eric, nyuma yo kumara umwaka n’igice bakundana aho bari barahuriye I Kigali, ubwo uyu Catherine yakoraga akazi ko mu rugo naho umugabo we nawe akora akazi ko gushaka ibiraka mu bijyanye n’ubwubatsi, aribwo baje guhura bagakundana igihe kingana n’umwaka n’igice, nyuma bakajya gusezerana mu murenge ubundi bakaza kubana nk’umugore n’umugabo, byose bikaba byarabaye mu mezi atatu ashize.

Umunyamakuru w’IMIRASIRE TV ubwo yaganiraga na Catherine, yatangiye avuga ati” nitwa CATHERINE Twizeramana, ubu ntuye mu karere ka RUTSIRO mu murenge wa MUSHONYI, ni muntara y’iburengerazuba, umugabo wanjye DUSENGIMANA Eric ubundi tujya guhura twahuriye I KIGALI, icyo gihe nari umukozi wo mu rugo, naho we ashaka ibiraka mu bijyanye no kubaka, nuko tumaze guhura turaganira tuba inshuti, igihe gishize aza kumbwira ko ankunda ubundi nanjye mwemerera kumukunda, aribwo twaje kujya mu rukundo rweruye. Ubwo njye nawe twakomeje gukundana ku buryo ntavuga ko tutari tubanye neza, mu gihe kingana n’umwaka n’igice, ariko icyo gihe cyose iyo namubazaga ibijyanye no kunyereka umuryango wabo, yambwiraga ko ari imfubyi nta babyeyi agira, akaba yaraturutse nawe mu karere ka BURERA aje I Kigali gushakirayo imibereho, uko niko namenyanye nawe”.

Twabajije Catherine impamvu nyamukuru we n’umugabo we bagiye gukora gatanya kandi bamaze amezi atatu gusa babanye, Catherine atubwira ko impamvu nyamukuru ari uko uyu mugabo we yamutaye mu rugo bari babanyemo, akajya amara nk’icyumweru cyose adataha, ariko yamuhamagara kuri phone, uyu mugabo we akamubwira ko ahubwo anafunzwe, gusa yamubaza aho afungiye ntagire icyo amubwira, CATHERINE akomeza avuga ko iyo yashakaga kubaza umugabo we amakuru yamusubizaga arimo kurimanganya ku buryo ariho yatangiriye kubona ko amubeshya, icyo gihe akaba aribwo yafashe umwanzuro wo kuva muri urwo rugo aho bari batuye I KIGALI maze agahitamo kwitahira iwabo ku ivuko RUTSIRO. Akomeza avuga ko kandi ibi byose byabaye ari uko murugo rwabo hari hatangiye kuzamo ubushomeri.

Twabajije CATHERINE uburyo we ubwe yakoresheje kugira ngo amenye neza koko ko umugabo we DUSENGIMANA Eric amubeshya, nuko CATHERINE adusubiza avuga ati” umugabo wanjye yakoresheje umutungo nabi wo mu rugo, bindenze ndabimubaza mukunsubiza ambwira ko ari amafranga igihumbi kimwe gusa yoherereje umwana we ngo yarwaye, mpita ngwa mukantu nawe abone ko yivuyemo nyuma ubundi bitangira ubwo ngubwo. Nyuma nibwo natangiye gushaka amakuru y’uwo muryango koko nza gutungurwa no gusanga afite ababyeyi ndetse iwabo yaranahasize umugore n’umwana we”.

Twabajije Catherine niba nyuma yo kumenya ko umugabo we afite undi mugore ndetse n’umuryango, yaba yaramenye niba iwabo w’uwo mugabo we bari babizi ko yashatse undi mugore nanone, CATHERINE adusubiza ko ibyo amaze kubimenya atigeze aganira n’umuryango we kuko icyo yari yitayeho gusa nuko umugabo we yamubeshye, ikindi nanone umugabo we ntago yigeze ashaka kumurangira iwabo ku buryo yajyayo, nubwo kubera ikibazo cy’ubushobozi n’ubundi bigoye cyane kuba yajyayo aturutse I RUTSIRO akajya BURERA. Gusa akomeza avuga ko yifuje kenshi cyane kuba yaganira n’ababyeyi b’umugabo we ariko ibyo byose bikamubera imbogamizi.

Inkuru Wasoma:  Diplomate yahishuye ubuhemu yakorewe bwatumye amara imyaka ibiri adasohora indirimbo

Mu kiganiro twagiranye na CATHERINE twamubajije niba nyuma y’uko umugabo we agiye akamusiga atekereza ko yaba yarisangiye umugore we wa mbere ndetse n’umwana, CATHERINE adusubiza ko atariko bimeze, kuko we amaze kurambirwa agafata umwanzuro wo kwitahira iwabo mu rugo, uyu mugabo yahise amenya amakuru ku buryo CATHERINE ageze muri gare uyu mugabo yaje kuhamutangirira ubundi bikaba intambara, aho byaje kuzamo n’ubuyobozi bakabajyana ku kagari, nuko CATHERINE yamara kuvuga byose uko byagenze akagari kagafata umwanzuro wo kubagabanya ibyo bari bafite munzu, nyuma akaba aribwo CATHERINE yisubiriye iwabo ku ivuko mu RUTSIRO.

Catherine akomeza avuga ko ibyo byose byamubayeho akiri mutoya cyane ku buryo bitabuze kumuhungabanya, kuko ashakana n’umugabo we mu mezi atatu ashize yari afite imyaka 23 naho umugabo we afite 26, ubu bikaba bisa naho byamucanze ikindi kandi akaba atewe ipfunwe no kuba abana n’ababyeyi be n’ukuntu bari barabyishimiye ko abonye umugabo. Yakomeje avuga ati” hashize icyumweru kimwe ndi mu rugo kavukire, kandi namaze kubona ko ibyanjye n’umugabo wanjye byarangiye, kuko ubu niyo yambwira ko ari kunsaba imbabazi ntabyemera nubwo wenda atabikora, gusa abayobozi bambwiye ko byibura gatanya iboneka hashize amezi 6 abantu babanye, nanjye ntegereje icyo gihe kugira ngo mpite ntandukana nawe byemewe n’amategeko nk’uko twabanye byemewe n’amategeko”.

Tuganira CATHERINE twamubajije niba umugabo we atarigeze amutera inda, ku buryo wenda baba batandukanye amufitiye umwana, adusubiza ko ibyo atarabimenya neza, nuko tumubajije aramutse asanze aribyo uko yazabyitwaramo aramutse amubyariye, adusubiza ko ubuzima bwazaba bumugoye ariko yakora uko ashoboye kose kugira ngo azarere umwana, kandi akazabigeraho.

Tariki 9 zukwezi kwa mbere 2022 nibwo umubano muke wa CATHERINE n’umugabo we watangiye, kugeza ubungubu akaba amaze icyumweru kimwe gusa ubuyobozi bubatandukanije ariko biteruye aho bwabagabanije ibyo munzu ubundi bagatandukana, umugabo agasigara I Kigali naho CATHERINE agataha ku ivuko mu RUTSIRO. TWIZERIMANA Catherine avuga ko ubuzima ubu bumugoye, cyane ko ajya kubana n’umugabo we yakoraga akazi ko mu rugo nyuma babana agakora utundi turaka two kugira ngo  babeho mu gihe umugabo nawe ashakisha, aribwo ibi byose byamujeho kuri ubu akaba ntakazi agira, bityo uwamubonera akazi akaba yakamurangira ako ariko kose, ikindi kandi yatubwiye ko yize akarangiza amashuri yisumbuye aho yize ubuvanganzo, ubukungu ndetse n’ubumenyi bwisi icyo bita LEG(Literature, Economics and Geograph. Ushaka kumuvugisha, waba ushaka kumutera inkunga no kumugira inama numero akoresha za telephone, MTN ni 0791541360, naho airtel ni 0739220780.

Gumyusenge w’imyaka 38 wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ntaterwa ipfunwe no kwigana n’abana abyaye| abatoteza bamwita cya BUSHOMBE.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved