Umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika, none nyuma byaje kumenyekana.
Iyi nkuru yabaye kimomo itangajwe n’umugore we babyaranye gatatu ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa X, mu izina rya Remssx, avuga ko “Inkuru avuga ari ukuri nta guhimba kuyirimo, nubwo atifuje gutangaza amazina ye” nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Kampala Daily cyandikirwa muri iki gihugu.
Uyu mugore yavuze ko umugabo we yajyanywe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuvuzwa Kanseri, ariko akamwangira kujyana nawe, ahubwo akajya na mushiki we wanamufashije muri ibyo binyoma byose. Icyakora ubwo yavugaga iyi nkuru yirinze kuvuga igihe ndetse n’amatariki ibi byabereyeho.
Mu izina rya Remssx yitwa ku rubuga rwa X, aho yabyujije iyi nkuru yagize ati “Umugabo wanjye yajyanywe muri Amerika kuvuzwa Kanseri. Ntiyanyemereye kujyana nawe, ahubwo yajyanye na mushiki we. Nubwo naje kubwirwa ko yapfuye ndetse agashyingurwa muri Amerika, ariko naje kumenya ko ariho ari muzima ndetse yashatse n’undi mugore.”
Ku rundi ruhande kandi amakuru avuga ko mbere yo kujyanwa muri Amerika, uwo mugabo yafashe inguzanyo ndetse ingwate ikaba yari inzu umugore we n’abana babagamo. Umugore yagize ati “Nararize anshiramo, sinashoboraga kumugeraho, ntiyigeze ambwira izina ry’Ibitaro ajyanywemo, mushiki we yitabaga telefoni yanjye rimwe gusa mu cyumweru.”
Ubwo hari hashize ibyumweru bine uyu mugabo ajyanywe mu bitaro, ni bwo mushiki w’umugabo yahamagaye uwo mugore amubwira ko umugabo we yapfuye kandi ko bitabakundira kugarukana umurambo kugira ngo uze gushyingurwa iwe.
Uyu mugore yatangaje ko nubwo yari yarabwiwe ibyo, ariko yaje kumenya ko umugabo ari muzima ndetse yashatse undi mugore aho muri Amerika. Yagize ati “Naje kwemera uko ibintu bimeze, nahisemo gukomeza kwita ku buzima bwanjye. Ndashima ku bw’abana banjye, kuba dufite aho dukinga umusaya, kandi nshima no kuba tubana n’umuvandimwe wanjye unshyigikira akanamfasha muri byose.”