Mu minsi yashize nibwo umugabo witwa August yaganiriye n’umunyamakuru Sabin wo ku ISIMBI baganira avuga ko umugore yamusahuye akiba ibintu mu nzu, avuga ko umugore we bahuye akoze divorce inshuro ebyiri zose, ndetse uwo mugore afite abana batatu ariko amubwira ko ari babiri, nyuma akaba aribwo umugabo August yaje kumenya ko uwo mugore afite undi mwana wa gatatu, umugore Atari yamubwiye. Ayo ni amakuru uyu mugabo yatanze. Nyuma rero uwo mugore August yavugaga, yegereye itangazamakuru kugira ngo ashyire ukuri hanze kose uko byagenze.
Mu kiganiro uwo mugore yaganiriye n’umunyamakuru wa BIGTOWN kuri Youtube yatangiye avuga ati” nitwa Uwimanireba Thaciene, ndi umu mama w’abana batatu, nkaba ndi umu divorce”. Thacienne umunyamakuru yahise amubaza adaciye ku ruhande amubwira ku kiganiro umugabo we batandukanye witwa August yaganiriye na Sabin wo ku Isimbi, amubwira ko mu minsi yashize icyo kiganiro cyari kiriho ariko ubu ngubu kikaba kitakiriho, amubaza niba yaba azi impamvu icyo kiganiro kitakiriho, THACIENNE amusubiza avuga ati”icyo kiganiro hari impamvu cyavuyeho, ni RUGAMBWA August wasabye ko bagikuraho, sinzi impamvu ye bwite ariko nizera ko harimo no kurenganya umunyamakuru wamukoresheje icyo kiganiro kubera ko nta gahato yamushyizeho ajya kumuha icyo kiganiro, kuko ni ibintu yari yamusabye ubwe ahubwo amutera ubwoba basaba ko bagikuraho. Kandi mu byukuri cyari cyamaze kurebwa n’abantu benshi batandukanye, ari nayo mpamvu nanjye nasabye kuba nakwisobanura”.
Umunyamakuru yahise abaza THACIENNE niba yavuga ku mubano we na AUGUST kugeza ubwo yagiye mukazi, agataha avuga ko yasanze yamusahuye ibintu byo munzu. THACINNE yatangiye avuga ati”murakoze, August twamenyaniye ahitwa I Gikondo, nakoraga muri company y’isuku yitwa ubumwe cleaning service, nawe yahaje kuhakorera nk’umuntu uje gushing restora, ari njyewe ushinzwe kumuha service yo kumutwarira imyanda, hanyuma muganiriza ku bijyanye nisuku, turumvikana byose, nyuma yaho yahakoreye ukwezi kumwe, twakoranye amasezerano aranyishyura, ariko ngiye kumwishyuza ukwezi kwa kabiri ntago yari ahari, aribwo natangiye kujya njya kumureba nkamubura nkahasanga abakozi, ariko we ubu avuga ko yari yahaje aje gushing restora, ariko njyewe yari yahawe yambwiye ko akora ku kibuga cy’indege. Muguhagarika restora rero yambeshye ko conge yari yahawe ku kibuga cy’indege irangiye bityo asubiye mukazi”.
THACIENNE akomeza avuga ko mu nyuma August yamubonye akamubwira ko amukunda, ariko THACIENE akamuhakanira amubwira ko afite ibikomere by’urushako, ngo yongeye kumuhamagara mu kwezi kwa 2, THACIENNE amuha umwanya baraganira, aribwo AUGUST yamubwiye ko nta mugore agire kuko ntawe yigeze, gusa amubwira ko afite umwana umwe, nawe amubwira ubuzima bwe yanyuzemo, aribwo AUGUST yamubwiye ko yabyihanganira ubundi bagatangira inzira y’urukundo. Umunyamakuru yabajije THACIENNE ko AUGUST avuga ko amubwira byose yamubwiye ko yabanye n’umugabo umwe, THACIENNE amusubiza ko atariko bimeze kuko AUGUST arabeshya kuko yamubwiye ko yamubwije ukuri kamubwira ko yamubwiye abagabo bose babanye, uwo babanye byemewe n’amategeko ndetse n’undi babanye bitemewe n’amategeko, akanamubwira impamvu yatandukanye nabo, ndetse amubwira ko nta rundi rukundo yabonera undi muntu, gusa AUGUST we akamubwira azabyihanganira.
Umunyamakuru yabajije THACIENNE kubyo AUGUST yavuze ko THACIENE yamubeshye ko afite abana babiri kandi ari batatu, THACIENNE asubiza ko ibyo avuga ataribyo kuko nkuko yamubwije ukuri kose, yamubwiye ko afite abana batatu, babiri yabyaranye n’umugabo umwe nundi umwe yabyaranye nundi, ikirenze ibyo avuga ko yahishe yanamuhaye numero za papa we baravugana. THACIENNE yakomeje avuga ko kuba yarashatse umugabo wa mbere bagatandukana,agashaka undi Atari uko hari ikindi yari ashaka, ahubwo yashakaga kujya gushaka ibyo yaburiye ku mugabo wa mbere, ibindi umugabo August avuga ko ari uko THACIENNE ari umuhehesi Atari ukuri. Yakomeje avuga ko ibintu byose uyu mugabo August avuga ari ibinyoma ari nayo mpamvu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru amubeshyera yahisemo kugisiba.
THACIENNE kandi yakomeje avuga ko ibyo August yamubwiraga ko ari umukozi ku kibuga cy’indege bitari byo ahubwo ari umutekamutwe, umutubuzi, byose akaba ari imitwe yamupangiraga amubeshya kugira ngo abashe kubana nawe, muri make August yari umutubuzi anakeneye amafranga ndetse n’imitungo kuri THACIENNE. Umunyamakuru yabajije THACIENNE kubyo August yavuze by’uko yagiye mu kazi mu gutaha agasanga yasohoye ibintu byose munzu, THACIENNE asohoka avuga ati” ibintu byo narabisohoye kuko ari ibyanjye, kuko ntekereza ko mbere ya byose tugomba kujya twubahana, kuko niba uri umusore ugiye gushaka umukobwa, hari umuryango umusanzemo, byibura niyo utamwubaha ujye umwubahira n’ababyeyi”.
Umunyamakuru yahise abaza THACIENE kubyo August yavuze by’uko uretse THACIENNE, ahubwo mu muryango wabo wose wananiye urushako, ahubwi baba bishakira imitungo ku bagabo, asubiza ko ayo magambo arimo gusebanya kwinshi cyane kuko abandi bavandimwe be bose barashatse barubatse, niba rero we byaramunaniye,ntago ari uko atabishakaga ahubwo nuko ntamahirwe yagize, ikindi kandi abagabo babiri yashakanye nabo mbere yo kubana na August bamubera umuhamya kimwe n’abandi bantu bamuzi ko August nya mitungo yari afite, kuko ngo ninzu avuga THACIENNE yagezemo ni umwuka, kuko na mushiki we yavuze ko August ntanzu agira keretse gusa aramutse yarayikuye mu rusimbi kuko nirwo akina kuko yirirwa muri biyari.
Thacienne avuga ko August yamuteshaga umutwe buri gihe, igihe cyose agomba kumenya ahantu ari, yamuhamagara akamuhamagara kuri video kugira ngo amenye aho ari, cyangwa se igihe yitabye phone akamutoteza amubwira ko ari kwitaba abandi bagabo, mbese akaba areba buri ntambwe yose ye. Nyuma ngo yaje kumukorera agashya amubwira ko niyo yamuta abantu bazavuga ko ariwe wananiranye. Umunyamakuru yahise abaza THACIENNE niba igipangu babagamo cyarabagamo abandi bantu, amusubiza ko babagamo rwose, nuko umunyamakuru amubwira ko impamvu abimubajije ari uko August we ubwe yivugiye ko ngo THACIENNE yiyamburaga imyenda akajya kwiyuhagirira hanze kandi munzu hari ubwogero, nuko THACIENE asubiza avuga ati” abakozi bari baratunaniye kubera August, nta mukozi twamaranaga kabiri, rero ni njyewe wabaga mpari kuko yashakaga ko ndeka akazi, aragenda arangambanira ku kazi baranyirukana nibyo avuga ko naretse akazi siko bimeze kuko ntago nari kwanga akazi kandi ariko kari kantunze”.
THACIENNE akomeza avuga ati” yari inzu ikorotiriye neza, iteye sima hasi ndetse impande ari amakaro, rero ntahantu nari guhurira n’abantu. Ahubwo ikintu nabwira abadamu, umugabo wawe ntazaze akwereka ko ibintu biryoshye, ngo agufate ama video aho uri hose, kuko video yamfashe ubwo nari ndi koga iragaragaza uburyo namwiyamaga mubwira kureka kumfotora akanga, ahubwo natunguwe no kubona nyuma yahaye abandi bantu iyo video yanjye nambaye ubusa, maze abantu yayoherereje bakamuha amajwi yi recordinze nawe akanyoherereza”. THACIENNE yavuze ko kuri iyo nshuro yogera aho hanze bwari ubwa mbere ahogeye, akaba ari nabwo August yaje akamufata utu video dutatu yakoresheje amusebya kugira ngo agaragaze ko THACIENNE ariwe uri mu makossa, ariko rwose byose August amuvugaho ni ibinyoma bidafite aho bishingiye. THACIENNE akomeza avuga ko August yakoze ibyo byose agamije kumurya ubutaka n’umutungo we kandi byarangiye abigezeho, ari naho yahereye aza kumusebya ibyo binyoma byose kumbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu batekereze ko ariwe mubi, bikaba bigeze ahangaha.
Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane zirimo ubutumwa ndetse z’amateka, urukundo n’ubuzima, kuri uru rubuga rwacu twatangiye inkuru IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya muri menu y’inkuru ndende. Tangirana nayo utazasigara.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.