banner

Yamwitaga ‘Van’. Menya byinshi kuri Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan wamuhamagaraga mu buryo butangaje| niwe wari utwaye ifoto ye.

Ubwo nahabwaga amakuru y’uko umukobwa witwa Chiffa Marty ari umukunzi wa Yvan Buravan, natangiye kumukurikirana ndetse mfata umwanya wo kumumenya neza, cyane ko nyirubwite Buravan nta hantu na hamwe yari yarigeze amutangaza. Mu gukomeza gukurikirana uyu mukobwa nasanze ari umukobwa usabana ndetse ukunda no gutembera cyane ko mu bihugu amaze kujyamo ari u Rwanda, Ubudage n’ubwongereza nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu bigaragara ni umukobwa ufite ubwenge, ugendera ku mahame agira ati” ntukabe umukobwa uhora ushyira amafoto kuri konti yawe ya instagram, werekana uri mu ma resitora ahenze, ugaragaza ko utajya utsindwa mu buzima, Ba umugore w’ubwenge ufite intumbero y’ahazaza, urangije amashuri kandi ntugasohokane n’abagabo bakuze mu gushaka amafaranga, ahubwo ushake amafaranga yo guhindura isi.”

Nta gushidikanya ubwo imyidagaduro yo mu Rwanda yahuraga n’icuraburindi Yvan Buravan akitaba Imana, uyu mukobwa yagize agahinda gakomeye ndetse kugeza ubwo yananiwe kubyakira ko umusore bakundanaga yitabye Imana. Umunsi ku munsi uyu mukobwa yakundaga kwerekana ibihe bikomeye ari kunyuramo yifashishije konti ye ya instagram, hakaba ubwo ashyizeho amafoto akayasiba, hakaba ubwo yerekanaga ibihe bikomeye yagiye agirana na Yvan Buravan akongera nabyo akabikuraho, ubona ko byamurenze.

Yifashishije konti ye, Chiffa yerekanye ubutumwa bwa nyuma bwa Yvan Buravan ubwo yamubwiraga ko amukunda kugeza gupfa, ndetse nawe yifashishije indirimbo ya JP Cooper, amubwira ko azahora amukunda cyane. Nta makuru menshi azwi kuri uyu mukobwa Chiffa Marty, gusa ibigaragara ni uko ataba mu Rwanda ndetse ibihe bye byinshi abimara hanze y’u Rwanda, ndetse urukundo rwe na Buravan rukaba rwari rwarashinze imizi n’ubwo nta n’umwe wari warabitangaje.

Inkuru Wasoma:  Knowless na Clement mu byishimo byinshi kubwo kwibaruka umwana wa gatatu.

Uncle Austin abinyujije kuri konti ye ya instagram yavuze amagambo akomeye kuri uyu mukobwa, avuga ko Buravan yari yarababwiye ibye byose. Yagize ati’ “Twahumurije abantu bose usibye umuntu umwe…. Umukunzi wa YB. Chiffa Nanze kuvuga izina ryawe mu ijoro ryakeye, ariko YB yagukundaga niyo mpamvu yatubwiye ibyawe. Birakugoye ndabizi neza. Imana igukomeze.’’ Chiffa yamwitaga Van.

Mu bihe by’uburwayi bwa Yvan Buravan yakundaga kumva indirimbo ‘Uko Ngusabira’ ya Elie Bahati na Fabrice Intare batinya, ndetse ubwo yari agiye kwitaba Imana yasabye ko bayimushyiriramo. Niyo yatabarutse yumva. lyi ndirimbo ikaba yaranaririmbwe mu muhango wo kumusabira, kumwizihiza, kumusezera no kumuha icyubahiro. Yvan Buravan kandi yitabye Imana yarabwiye mukuru we ko aramutse agize amahirwe agakira yareka bindi byose agakorera Yesu byeruye.

Inshuti ye ariko babwiranaga byose, mu buhamya yatanze ikiniga kikanamurenga yavuze ko yari yaramubwiye ko nakira azahita akora ubukwe. Ati: “Ninkira nzahita nshaka.” We n’inshuti bakaba bari baremeranije ko umwe azabera undi Parrain. Yvan Buravan yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo aho abantu benshi baje kumuherekeza bwa nyuma mu muhango wakoranwe ituze, kandi ukanatangirwamo inyigisho zo kongera kwibutsa abantu ko urukundo ari rwo rufunguzo rw’ubuzima buboneye.

Chiffa yasibye andi mafoto yose ashyira kuri konti ye umutima umenetse.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved