Yan Rukumbi ashyize hanze indi ndirimbo yise “inkoni” ikomeza gukora abagishakisha ubuzima ibi twita abari ku mihanda ku mutima.

Muhoza Simbi ukoresha izina rya yan Rukumbi mu buhanzi bwe, ni umuhanzi ukomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama, akaba amaze imyaka igera kuri 3 yose ari mu buhanzi bwe kandi akaba yiyandikira indirimbo akanaziririmba yashyize indirimbo ye nshya yise “inkoni” iri gukora ku buzima bwa benshi kubera ubutumwa buyirimo cyane cyane ku bantu bakirimo gushaka ubuzima ariko ahanini urubyiruko.

Uyu musore mbere yo gutangira kuririmba no kwandika ubusanzwe yakundaga indirimbo z’abandi bahanzi cyane ndetse akanazifata mu mutwe byaje kumuviramo gukunda umuziki cyane bikanatuma agira ubushake bwo kwihimbira injyana ndetse agashaka n’amagambo akabihuza bikavamo indirimbo nziza ziryoheye amatwi y’abo aziririmbiye.

Uyu musore yagiye yitabira amarushanwa atandukanye y’umuziki mu karere ka Rusizi kubw’amahirwe avanze n’impano ye agakunda guhiga abandi bitabiranye amarushanwa, byatumye yigarurira imitima y’abanya Rusizi baramushyigikira banamutera inkunga cyane cyane mu buryo bw’ibitekerezo ndetse no mu bushobozi. Ibi byatumye atangira kwibaza uburyo noneho yakwagura impano ye akava muri Rusizi ahubwo akamenyekana no mu zindi ntara, aribwo yaje gukora indirimbo yamwaguriye imbago yise “DONKE” “don’t care”.

Uyu musore yakomeje gukora cyane noneho akajya akora n’amarushanwa ashaka kuzamuka intego ari ukujya no kuri TV y’igihugu, gusa bwa mbere ntibyakunda ariko ntiyacika intege byatumye koko nk’uko yari yarabyiyemeje agera ku ntsinzi bwa mbere inkuru itaha I Rusizi ivuga iti” wa musore wacu yageze kuri Television Rwanda”.

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo umugore yakoreye umugabo we nyuma yo kuba arya ihene imwe n’ibiro 2 by’umuceri ku ifunguro rimwe.

Mu nzira zo gukora umuziki kimwe n’ubundi buhanzi rero nk’uko bigora nawe niko byakomeje kugenda bimugora cyane, birumvikana buri wese aba ashaka ko ibikorwa bye bimenyekana waba ufite ubushobozi cyangwa utabufite, nibwo yaje gutekereza inzira zose ari kunyuramo ahita yigira inama yo gukora indirimbo yiswe inkoni, ari naho urubyiruko rwakuye ijambo rukoresha muri iyi minsi ryitwa gukubitwa bivuze ko uba uri kuvunika ariko ushaka kugera kucyo ushaka.

Iyi ndirimbo inkoni koko iyo uyumvise nubwo yayikoze avuga inzira yanyuzemo mu muziki, ariko buri wese uri mu rugendo rugana mu nzira itera imbere ahura n’ibizazane byinshi bityo usanga ivuga ku nzira buri munsi wese uri kujya mbere ahura nayo, ikaba ari indirimbo nziza cyane, ikaba iri kuri channel ye yitwa YAN RUKUMBI ukaba wayumva.

Kanda hano urebe video y’iyo ndirimbo “ INKONI”.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved