banner

Yandikiwe ibaruwa! Minisitiri Utumatwishima yatangiye kubona uko bamwe bakiriye icyifuzo yatanze ku bana b’abangavu

Munyakazi Sadate abinyujije mu ibaruwa ndende yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yavuze ko guha abana b’abakobwa imiti ibabuza gusama, ari uguta indangagaciro na kirazira bisanzwe mu muco nyarwanda, no kubashora mu busambanyi.

Munyakazi yanditse iyi baruwa nyuma y’icyifuzo cyatanzwe na Minisitir Utumatwishima agaruka ku ngingo yo gufata imiti irinda gusama ku myaka abana b’abakobwa b’imyaka 15, abona byakemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe, kuko hari abanda babikoresha kandi bakaba bameze neza.

Yagize ati “Ngarutse kucyo watubajije, nkundira nkubwire ko mbona tugomba kwimakaza uburere bw’umwana, ubwo burere bukamutoza kwanga ikibi yimakaza ikiza, iyi ndangagaciro akayishingiraho agena ejo he hazaza. Mu muco no mu miterere yacu, ubusambanyi ni kirazira. niyo mpamvu mbona umunsi tuzaha umwana ikimubuza gusama tuzaba tumubwiye tuti gusambana nti bikiri kirazira ahubwo kirazira ni ugutwitira muri ubwo busambanyi.”

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yahagaritse imodoka ashaka kureba ibyangombwa atungurwa n’ibyakurikiyeho byatumye yisanga aryamye mu Bitaro

Munyakazi Sadate yakomeje agaragaza ko guha abana imiti ituma badasama ari uburyo butaboneye mu muryango. Ati “Ingaruka zo gusenya kirazira  nyarwanda nizo nyinshi kurusha ingaruka zabatwita kubera barenze kuri kirazira twatojwe n’abakurambere cyane ko muri bo ( abakurambere) twavomyemo imbaraga zitugira abo turibo uyu munsi.”

Munyakazi yavuze ko ku ruhande rwe abona ababyeyi bagakwiye gutoza abana uburere, babatoza icyabarind gusama (Ubwo ni ubusambanyi). Ati “Mu gusoza reka nsabe ko twaha abana bacu uburere bubabereye (kwanga ikibi tukimakaza icyiza) nibutsa ko ubwo burere bwiza bureba mbere na mbere ababyeyi mu muryango, bityo dusabe ababyeyi gukomeza gutoza abana kirazira tubona mu muco wacu.”

Nyuma y’iyi baruwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima yatangaje ko yayibonye ariko avuga ko yabonye yuzuyemo amarangamutima cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved