banner

Yanga SC na Rayon Sports zigiye gukinira muri Stade Amahoro

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, yifuza kuzakinira na yo muri Stade Amahoro mu myiteguro y’umwaka w’imikino utaha.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports FC, Twagirayezu Thaddée, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kirimo n’impamvu iyi kipe yahisemo gushyira umukino wayo na Mukura VS muri Stade Amahoro.

Twagirayezu yavuze ko gushyira umukino wa Rayon Sports muri Stade Amahoro ari isuzuma bari gukora nk’ubuyobozi kugira ngo barebe ko umwaka utaha wa 2025/26 bazayibyaza umusaruro ufatika.

Ati “Ubu ndi gushaka amakipe umunani byibuze tuzajya twakirira kuri Stade Amahoro, harimo ane yo mu mikino ibanza n’andi ane yo mu mikino yo kwishyura.”

“Ibyo turi gukora rero ni ugusuzuma kandi ntabwo birangiriye aha, tuzagerageza n’andi masaha nka saa Cyenda mu gihe byagaragara ko saa Kumi n’Ebyiri igora abo mu ntara. Iriya ni stade y’Umupira w’Amaguru ntabwo ari iya APR FC, Rayon Sports n’Amavubi.”

Twagirayezu yongeyeho ko kuzuza Stade Amahoro atari zo ntego nk’uko benshi babivuga, ahubwo icyari kigenderewe hajya gutegurwa uyu mukino cyagezweho.

Ati “Intego yacu si ukuzuza Stade Amahoro, twashakaga nibura abantu ibihumbi 30. Mbese twateruye umushinga twakoze dutegura APR FC, kuko umushinga mwiza ntiwawuta. Icyo dushaka ni uko stade ikora kandi hakagira n’igisigara mu isanduku ya Rayon Sports.”

Yahishuye kandi ko mu gukomeza kuyibyaza umusaruro, habayeho ibiganiro bya Rayon Sports na Perezida wa Young Africans Sports Club (Yanga SC), Hersi Said, wagaragaje ko yifuza kuzakinira muri iyi stade, amakipe yombi akazakina imikino ibiri ya gicuti.

Ati “Stade ubwayo ni ibyiza bitatse u Rwanda. Mu mikino Aba-Rayon bategura bashyiremo n’uwa Yanga SC kuko Umuyobozi wayo twarabivuganye. Imikino nirangira rwose tuzatangira gahunda yo kubakira. Mu byatumye bifuza kuza mu Rwanda ni iriya Stade irimo.”

Rayon Sports FC iyoboye Shampiyona, irakina na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025. Ni umukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda uza kubera kuri Stade Amahoro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!