Mu Bushinwa, umugabo wahoze ari umuyobozi wa Banki yitwa ‘Bank of China’, avugwaho kuba yaremeje umuhungu we ko agomba kureka umukobwa bakundanaga, ariko abikora agamije kugira ngo ahite amwitwarira bashyingiranwe nubwo umuhungu atari azi umugambi wa Se.
Uwo mugabo witwa Liu Liange, aherutse kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane iby’aho mu Bushinwa, ubwo yahanishwaga igihano cyo kwicwa gisubitse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa ya Miliyoni 121 z’Amayuwani (Miliyoni 17 z’Amadolari), kugira ngo atange inguzanyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’asaga Miliyari 3.32 y’Amayuwani (Miliyoni 450 z’Amodolari), mu gihe yari umuyobozi muri iyo Banki y’u Bushinwa.
Yongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru avugwaho gukunda cyane abagore n’abakobwa bakiri bato, kuko nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, Liange yashatse abandi bagore inshuro eshatu zitandukanye, ari ko abantu barushaho kubona ko abo ashaka ari abagore bato mu myaka, kugeza ubwo ku nshuro ya kane ashatse umukobwa wakundanaga n’umuhungu we.
Itangazamakuru ryo mu Bushinwa ryabanje gutangaza ku rushako rwa kane rutangaje rwa Liu Liange mu 2023, nyuma y’uko akuwe mu buyobozi bwa Banki ku buryo butunguranye ndetse akirukanwa mu ishyaka rya Gikominisiti (Communist Party).
Inkuru y’ukuntu yemeje umuhungu we ko agomba guhagarika urukundo n’umukobwa bakundanaga, agamije kugira ngo amushake yari imaze igihe ihwihwiswa ariko itandikwa mu itangazamakuru cyane, kubera umwanya ukomeye Liu Liange yari afite mu ishyaka rya Gikominisiti.
Intege nkeya za Liu Liange mu bijyanye no gukunda abagore batoya kandi beza, byari bimaze igihe bizwi kandi bitari ibanga, ariko ngo nta muntu wari warigeze atekereza ko byagera no ku rwego rwo kwivanga mu rukundo rw’umuhungu we.
Nyuma gato yo guhura n’uwo mukobwa witeguraga kuba umukazana, Liu yatangiye kwigisha umuhungu we ko agomba guhita areka uwo mukobwa, kubera ko adaturuka mu muryango mwiza, amuvugaho byinshi bimwangisha umuhungu we, ariko agamije kuzamwitwarira, nubwo umuhungu yatangiye abwira Se ko yibeshya, byaje kurangira amwemeje, urukundo rw’abo bombi bararuhagarika.
Kugira ngo yizere ko umuhungu we atakiri ikibazo muri izo ntego z’urukundo yari afite, yamurangiye undi mukobwa bakundana w’umugabo w’inshuti ye.
Ibyo birangiye, uwo mugabo yatangiye kujya avugana n’uwo mukobwa, akamuha impano zitandukanye, harimo amaherena n’imikufi bihenze, ndetse n’izindi mpano z’igiciro kinini, bidatinze uwo mukobwa aba yatangiye kumukunda.
Nyuma y’amezi atandatu gusa, uwo musore atandukanye n’uwo mukobwa wari ‘fiancée’ we, yamenye ko ari we ugiye kumubera Mukase (umugore wa Se) wa gatatu. Akimenya ayo makuru kandi, uwo musore ngo yahise ajya mu gahinda gakabije kugeza ubwo ajyanywe mu bitaro.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko ikibabaje ari uko urwo rushako rutangaje rutaramye, kuko uwo mugabo yahise atangirwa ikirego muri Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi n’imyitwirire myiza mu ishyaka rya Gikominisiti, uwo mugabo atangira ubwo kugira ibibazo, avanwa ku mwanya yari ariho mu ajya kuburanishwa no ku byaha bya ruswa yakekwagaho.
Liu Liange yakoze amahano, akwira ku mbuga nkoranyambaga aho mu Bushinwa, bamwe bakamugereranya n’umwami w’abami ‘Emperor’ witwaga Xuanzong wa Tang, na we wakundanye n’umugore mwiza witwa Yang Yuhuan (wari uzwi cyane nka Yang Guifei), uwo akaba yari umugore w’umuhungu we Li Mao.