Yanksy designer wamamaye mu kwambika ibyamamare mu Rwanda yayabangiye ingata ubwo umugore yazaga kumusaba indezo

Ku mugoroba wo kuwa 24 Kanama 2023, mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, umugabo witwa Niyonsaba Claude wamamaye nka Yanksy designer ufite iduka ryambika ibyamamare, yasuwe n’umugore we babyaranye witwa Mukamana Josephine kugira ngo amubaze uburyo bwo kumufasha kurera umwana, ariko Niyonsaba abibonye ahita afata moto acaho.

Ubwo yaganiraga na BTN TV, Mukamana yavuze ko ari umugore wa Niyonsaba uzwi nka Yanksy bakaba baranabyaranye, ariko akaba yaramutaye mu rugo aho yisangiye abandi bakobwa bari basanzwe bafitanye umubano, bikaza kurangira nta kintu anamufasha mu kurera umwana babyaranye.

Uyu mugore kandi yakomeje avuga ko iki kibazo cye yakigejeje ku buyobozi bose bakaba bakizi, ariko iyo bagerageje kumutumaho nko ku kagali, isaha bahanye Niyonsaba acunga zarenze umugore we ahavuye akaba aribwo aza kwitaba, ibyo ngo bikaba bigaragaza gukwepa inshingano nkana, iyo ikaba ari nayo mpamvu yari yahisemo kuza kumwirebera ku iduka rye.

Inkuru Wasoma:  RUBANDA BARI KWIKOMA SABIN W’IKINYAMAKURU ISIMBI KO ARIWE WATUMYE NDIMBATI AFUNGWA| “Ndimbati yamwimye million eshanu abona kubishyira hanze”

Bamwe mu baturage bari aho ubwo Mukamana yazaga ku iduka ry’umugabo we, bavuga ko ibi bidakwiriye ku muntu w’umugabo, bityo yagakwiye gufata inshingano zo kurera umwana yabyaye. Gusa nyuma y’uko Yanksy ahunze umugore akimubona, polisi yahise ifata umwanzuro wo gufunga iryo duka, icyakora Niyonsaba ntabwo yigeze yemera kuvugana n’itangazamakuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved