banner

“Yankubise ifuni mu mutwe, anjugunya mu musarani ndi muzima naramufataga nk’umubyeyi” ubuhamya bwa Mukarugira warokotse Jenoside

Mukarugira Virginie ni umubyeyi ufite umugabo n’abana batatu, uvuka mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yuko ahizwe kuva mu 1990 afite imyaka 14 gusa.

Avuga ko kuva mu 1990, ari bwo yamenye ko ubwoko avukamo buhigwa dore ko agace yari atuyemo kari mu duce twakorewemo igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora ngo umunsi amenya ko Abatutsi bahigwa, we ntabwo yari azi ko avuka mu bwoko buhigwa, aho yisanzuraga ku baturanyi abasura bakamugaburira uko bisanzwe we ntamenye ko batamwishimiye.

Umunsi umwe yafashe utujerekano tubiri ajya kuvoma kuri kano y’iwabo nk’uko asanzwe abigenza, ariko muri iyo nzira ijya ku mugezi akanyura mu marembo y’urugo rwari rwegeranye n’iwabo, hakaba umugore wahoraga amusuhuza amwishimiye, nk’umwana nawe akamwisanzuraho. Ubwo yari avuye ku mugezi uwo mugore wari uhagaze ku irembo ry’urugo rwe yaramuhamagaye aramubwira ati “Rugira (niko bamwitaga ariko yitwa Mukarugira) amakuru, nanjye nti ni meza, ati ngwino unsuhuze.”

Mukarugira mu byubahiro byinshi nk’umuntu ugiye gusuhuza umuntu mukuru umuhamagaye, utujerekani adusiga aho ajya gusuhuza umuntu afata nk’umubyeyi we, akimugeraho ibyari ibyishimo bihinduka imiborogo. Ati “Nkimugeraho nazamuye utuboko tubiri nk’umwana ufite umuco, ni bwo umugore yahise amfata n’imbaraga nyinshi, mbonye bikomeye nanjye nkamwikaragaho mubwira nti ndekura, arankurura ajyana mu rugo ndishika biranga, nari mfite ibiro bike cyane, nkavuga nti ndekura uranjyana he, urampora iki.”

Mukarugira avuga ko uwo mugore yamurengeje mu ruganiriro, akomeza kumukurura amwinjiza mu kindi cyumba ari nabwo yamukubise umutego amutura hasi avana agafuni mu ngutiya yari yakenyereyeho. Ati “Angejeje mu kindi cyumba nakomeje kurwana nawe ariko we yari umugore minini w’imbaraga n’ibiro byinshi, nkomeza kumwizungurutsaho bigeze aho ankubita umutego ngwa ngaramye.”

Akomeza agira ati “Mbona akuye agafuni gato mu ngutiya aka bateza ibishyimbo ka nyirabunyagwa, agiye kukankubita mu gahanga nsunika akaboko ke akankubita mu gatuza ariko bitarimo imbaraga, kuko narwanaga nawe mfata amaboko.”

Mukarugira avuga ko uko yagundaguranaga n’uwo mugore ngo yahindukiye aryama yubamye arwana no kugira ngo batamukubita ifuni mu gahanga areba, ari bwo uwo mugore ngo yakomeje kumuhondesha ako gafuni mu mutwe n’ahandi ku bice by’umubiri, mu mugongo mu ijosi, mu mbavu, maze amaraso atangira kuva mu kanwa, mu mazuru n’ahandi. Ati “Ubwo nari ntangiye kuvirirana amaraso, yabaye nk’ugira ubwoba aranterura anjyana hanze anjugunya mu musarani.”

Uyu mugore avuga ko uko yakajugunywe mu musarani atigeze amenya uko yavuye muri icyo cyobo, gusa we ngo yagaruye ubwenge yisanga yavuye muri uwo musarani ari nabwo yirutse atazi aho agana kuko atabashaga kumenya inzira yerekeza iwabo. Ariko ngo yageze ahantu hari akabari agira ikizungerera yitura hasi, abantu banyweraga muri ako kabari aba ari bo bamutabara, basanga baramuzi mu gihe bamujyanaga iwabo yongera gutakaza ubwenge.

Mukarugira avuga ko atigeze abwira iwabo amakuru y’ibyamubayeho muri ako kanya kuko atumvaga, ari nabwo ngo bakurikiye inzira yanyuzemo ahunga, bagenda bakurikiye ayo maraso bagera kwa wa mugore. Ati “Bambwiye ko bakigera kuri uwo mugore basanze yicaye iwe ku irembo bamubajije kubyo yankoreye ababwira ko atigeze ambona, bajya kumurega mu buyobozi ntibyahabwa agaciro birangirira aho.”

Inkuru Wasoma:  Uko tariki 6 z'ukwa 4 mu 1994 umunsi wabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi wiriwe

Avuga ko mu byo akeka byabaye imbarutso yo gukubitwa ifuni n’uwo mugore bari baturanye kandi asanzwe yisanzuraho, ko byaba ari amakuru y’urupfu rwa Rwigema, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bahamba imitumba ngo barashyingura Rwigema. Ati “Uwo mugore akimfata ndibuka ko yavuze ngo, tuziko musaza wanyu Rwigema ashaka kuza, ndashaka ko azasanga utakiriho.”

Uyu mugore yakomeje agira ati “Nahise nibuka ko turi ku ishuri, abarimu badusabye kujya mu rugendo rwiswe urwo guhamba Rwigema, aho badukorezaga imituma bakaducukuza imyobo ngo bari kumuhamba, nibuka ko ari yo ntandaro yo kunkubita agafuni, kandi koko njya kuvoma biragaragara ko yari yambonye akanyitegura.”

Avuga ko n’ubwo yakubiswe ifuni akajya muri koma yakangutse yumva inkuru nziza

Mukarugira avuga ko nyuma yo gukubitwa iyo funi yataye ubwenge atinda muri koma, agikanguka bamubwira inkuru nziza y’uko yatsinze ikizamini cya Leta, ubuzima buragaruka ajya kwireba kuri Komini asanga mu ishuri ryabo ribanza rya Butangampundu, ni we mwana wenyine wabashije gutsinda ikizamini.

Icyakora ngo uyu mubyeyi yakomeje kwiga n’ubwo yari yarahungabanyijwe n’ibikomere yatewe no gukubitwa ifuni, ariko ngo ntibyamubuzaga gutsinda, kugeza ubwo Jenoside ibaye amashuri ayagejeje hagati. Mukarugira avuga ko bitewe n’ingaruka yasigiwe n’ifuni yakubiswe n’umuturanyi, Jenoside yabaye ari i Kigali aho yari ageze, mbere y’imitota mike ngo indege yari itwaye Parezida Habyarimana ihanuke.

Avuga ko bahise bajya mu rugo rw’umugabo wari inshuti y’umuryango wabo ariko ngo bakihagera, ni bwo bumvise inkuru y’uko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yamaze guhanurwa, ari nabwo urwo rugo rwatangiye kwakira abantu ijoro ryose babahisha ngo baticwa.

Maze ngo mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, interahamwe zinjiye muri urwo rugo zimugeraho aho yari aryamye zisiganira kumwica, azikizwa n’uko zahise ziruka zumvise ko hari ahandi hihishe Abatutsi benshi ziruka zijya kubica.

Kugeza ubu Mukarugira utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, avuga ko yiyemeje gukomeza gufasha Akarere avukamo ka Rulindo, aho ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. ndetse avuga ko yamaze kwiyubaka, aho yize agera ku rwego rwa Kaminuza, ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho we n’uwo bashakanye bashinze kampani y’ubwubatsi.

Mu gushimira Leta y’u Rwanda, yagize ati “Ubu mbayeho neza mu byishimo, mu gihugu cyiza kiduha ubushobozi, igihugu gikunze abagore kibashyira mu nzego zose, igihugu kivuganira umuturage wo hasi akazamuka, mbayeho neza mu byinshimo aho nsenga Imana nkabyina ngahamiriza, ndishimye pe ibibazo byarashize ubu ni ukubaka u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira Inkotanyi zadukuye mu myobo zitwitaho, turashimira Perezida Paul Kagame waturokoye urupfu rukomeye akatwitangira, turahari turi iruhande rwe, turakomeye twiteguye gukorera igihugu mu mbaraga zose dufite.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved