Aly-Enzo Hamon, umunyarwanda w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Angoulême Charente FC yo mu Bufaransa, ashobora guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu mikino ya gicuti izakinwa muri Kamena 2025.
Uyu mukinnyi usanzwe ukina mu mwanya wo hagati (numero 6 cyangwa 8), ni umwe mu bakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu Mavubi mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe y’igihugu. Enzo yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 17 (France U-17), ariko akaba afite uburenganzira bwo gukinira u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko.
Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Algeria muri Kamena, harimo umukino umwe n’ikipe nkuru ya Algeria, ndetse n’undi uzahuza Amavubi n’ikipe ya Algeria U-23, nubwo uwo wa kabiri utazaba ari umukino wa gicuti wemewe na FIFA (non-official match).
Biteganyijwe ko urutonde rw’abakinnyi bazahura na Algeria ruzatangazwa mu minsi iri imbere, aho benshi biteze ko Enzo ashobora kwibonamo, cyane ko ari umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi bari kwitwara neza.