Muri Brésil mu gace ka Samambaia, haravugwa urupfu rw’umukozi wo mu rwuri utigeze utangazwa izina wari mu kigero cy’imyaka 45, bikekwako ko yapfuye agerageza gusambanya inka.
Aya makuru yamenyekanye ubwo bamwe mu bo bakorana bamusanze aryamye iruhande rw’inka yambaye n’agakingirizo.
Umwe mu bo bakorana yabwiye polisi ko ijoro ryabanjirije umunsi nyakwigendera yapfiriyeho barimaze basangira agacupa, hanyuma mu rukerera abyuka ababwira ko agiye gukama inka ebyiri mbere y’uko ahura an nyirazo mu gitondo.
Ngo nyuma yo gukama, yaje gusubirayo avuga ko agiye gushaka andi mata.
Ubwo rero atagarukaga, uyu mugenzi we n’abandi bari bari kumwe bagize amakenga bajya kumureba, basanga agaramye iruhande rwa za nka ebyiri ahagana saa 06:35 z’igitondo.
Ubwo bageragezaga kunyeganyeza uyu mugabo, nibwo babonye ko yambaye agakingirizo.
Abo mu nzego z’ubutabazi bagerageje kumuha ubufasha ariko umutima wanga kongera gutera, nyuma y’isaha hatangazwa ko yapfuye.
Polisi yo muri aka gace, yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane niba koko uyu mugabo yageragezaga gusambanya inka, hanarebwe niba koko ari yo yamuhitanye.
Ibi byabaye nyuma y’amezi atanu, havuzwe amakuru y’umukerarugendo w’Umurusiya, Evgenii Kuvshinov, bivugwa ko nawe yapfuye agerageza gusambanya inka muri Thailand.