banner

Yarashe inshuti ye yamwizezaga ko izi gukwepa amasasu birangira ipfuye

Umusore wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Utah, yatawe muri yombi ashinjwa kwica, nyuma yo kurasa inshuti ye mu gatuza igapfa, mu gihe yarimo ashaka kureba niba koko yifitemo ubushobozi bwo kuba atafatwa n’amasasu nk’uko yabimubwiraga.

Uwo warashe inshuti ye atagambiye kuyica nk’uko ngo abyivugira, yitwa Ashton Jonathan Mann w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yaratawe muri yombi ejo ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025, akurikiranyweho ibyaha byo kwica, gukoresha imbunda mu buryo butari bwo, hakiyongeraho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Uko kurasa inshuti ye byabaye ku itariki 2 Gashyantare 2025, Polisi ikorera ahitwa Kearns muri Utah, nyuma yo gutabazwa, yaje isanga uwo warashwe aryamye hasi ku butaka atumva, bamujyana ku bitaro byo hafi aho, ariko abaganga ntibagira icyo bashobora gukora ngo bagarure ubuzima bwe, kuko yahageze atagihumeka.

Ashton Jonathan Mann, ngo yaje kubwira Polisi ko yarashe iyo nshuti atagamije kumwica, ahubwo agamije kureba niba koko yifitemo ubushobozi bwo gukwepa amasasu nk’uko yabimubwiraga.

Mu gihe cy’ibazwa ryo muri Polisi, uwo musore ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica, yabwiye Polisi ko we n’inshuti ye, mbere gato y’uko amurasa agapfa, bari bahoze baganira mu gikoni mu masaha y’ijoro basa n’abajya impaka, ariko barimo banywa n’ikiyobyabwenge cya ‘marijuanai, ibyo biganiro byabo ahanini ngo byari byerekeye ku mbunda, nyuma baza gusohoka mu gikoni bajya kubikomereza mu igaraje y’imodoka aho mu rugo rwabo.

Abo bombi ngo bari bafite imbunda ebyiri, noneho iyo nshuti ya Ashton, ngo iza kugera aho ivuga ko yifitemo ubushobozi bwo kuba yakwepa amasasu mu gihe arashwe ntamufate.

Nyuma yo gushyira amasasu muri izo mbunda ebyiri, izo nshuti ebyiri zari kumwe ngo zafashe icyemezo cyo kugerageza ubwo bushobozi bwo gukwepa amasasu, Ashton ngo yarashe ubusa inshuro eshanu, iya gatandatu isasu rifata mu gatuza iyo nshuti ye ihita igwa hasi, nk’uko bikubiye mu nyandiko yo kumuta muri yombi.

Uwo musore kandi ngo yabwiye polisi, ko yagerageje guha inshuti ye ubufasha bw’ibanze kugeza ubwo Ambulance ihageze, ariko n’ubundi ngo yasanze nta kimenyetso na kimwe cy’uko yaba akiri muzima agaragaza.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko abashinzwe iperereza, baje gusaka muri urwo rugo, basanzemo imbunda ebyiri, n’ibindi bijyana nazo harimo n’amasasu, ndetse bahasanga n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!