Yarekuye imfungwa 13 kubera kamanyinya

Ofisiye w’Umupolisi wo muri Zambia, biravugwa ko yanyoye agasinda, ahita afungura abantu 13 bari bafunzwe bacyekwaho ibyaha bitandukanye, kugira ngo bajye kwizihiza ibirori by’umwaka mushya (Ubunani), nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi y’icyo gihugu.

Uwo mupolisi ubusanzwe wakoraga mu bijyanye n’iperereza ‘Inspector of Police’, witwa Titus Phiri yafashwe nyuma y’uko afunguye abagera kuri 13 bacyekwaho ibyaha bitandukanye, bagatoroka kuri sitasiyo ya Polisi ya Leonard Cheelo iherereye mu Murwa mukuru wa Zambia, Lusaka.

Abo 13 barimo abari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gutera abantu mu nzu zabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe gukora icyaha n’ibindi. Nubwo hahise hatangira umukwabu wo gushakisha abo batorotse bafunguwe n’umupolisi wasinze, ariko ngo ntibaraboneka bose.

Uwo mupolisi ngo yaraje afungura kasho yo kuri sitasiyo yari ifungiyemo abagabo n’abasore gusa, ababwira ko basohoka bakigendera, kuko nabo bemerewe kujya kwizihiza umunsi wo kwinjira mu mwaka mushya.

Polisi yatangaje ko mu bantu 15 bari bafungiye muri iyo kasho, 13 bose bahise batoroka baragenda, hanyuma uwo mupolisi wabafunguriye na we ngo yagerageje gutoroka, ava aho kuri sitasiyo ya polisi ariko ahita atabwa muri yombi bidatinze.

Umuvugizi wa polisi Rae Hamoonga yavuze ko uwo Ofisiye Phiri, wari wasinze, yagiye kuri iyo kasho, yaka ku ngufu imfunguzo umupolisi wo ku rwego rwo hasi witwa Serah Banda, wari wakoze kuri iyo kasho ku bunani.

Inkuru Wasoma:  Uburusiya buri gukubita butababariye ingabo za Ukraine mugace ka Krusk

Yagize ati “Nyuma yaho, umupolisi mukuru Phiri yafunguye kasho ifungiyemo abagabo nuko ategeka abacyekwaho ibyaha kugenda, avuga ko bafite uburenganzira bwo kwinjira mu mwaka mushya. Mu bacyekwa 15 bari bari muri kasho, 13 baratorotse. Nyuma y’ibyo, uwo mupolisi mukuru yarahunze ava aho hantu, ariko yaje gutabwa muri yombi”.

Gusa Phiri ntacyo aratangaza kuri ibyo bimuvugwaho. Avuga kuri ibyo byabaye kuri kasho yo kuri sitasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Lusaka, uwitwa Dickson Jere, wahoze ari umuvugizi wa perezida akaba ari n’umunyamategeko, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ati “Nkomeza guseka iyo ntekereje ukuntu byari bimeze. Ni urwenya! Ariko nanone, nibutse ko ibintu nk’ibi byabayeho mu mwaka wa 1997.”

Icyo gihe bucya ari ku bunani mu mwaka wa 1997, uwari umucamanza wo mu rukiko rukuru Kabazo Chanda wapfuye wari uzwiho guteza impaka, yategetse ko abantu 53 bacyekwaho ibyaha bafungurwa, bamwe muri bo polisi yavugaga ko bateje akaga. Icyo gihe uwo mucamanza Kabazo Chanda yari arakajwe no kuba abo bacyekwaho ibyaha bari baratawe muri yombi mu mwaka wa 1992, ariko bakaba bari bagejeje icyo gihe bataraburanishwa.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gihe, umucamanza Kabazo Chanda yasubiyemo ihame ryo mu rwego rw’amategeko agira ati, “Ubutabera butinze, ni ubutabera budatanzwe.”

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved