Umunyeshuri w’imyaka 19 wo muri Leta ya Connecticut, yareze mu rukiko ishuri rya Leta yizeho, kubera ko ryamwemereye akajya mu baragije ndetse bakamuha impamyabushobozi yerekana ko yize neza (to graduate with honors), kandi mu by’ukuri atazi gusoma no kwandika.
Muri Kamena 2024, nibwo uwo munyeshuri witwa Aleysha Ortiz yarangije muri iryo shuri rya ‘Hartford Public High School’ riherereye mu Mujyi wa Hartford, muri Leta ya Connecticut, arangiza bigaragara ku mpamyabushobozi ye ko yize neza akabona amanota meza ndetse abona ‘buruse’ (scholarship) yo kujya muri Kaminuza.
Aleysha ubu yareze iryo shuri yizeho kubera uburangare ryagize agafatwa nk’uwarangije kuryigaho afite amanota meza, kandi atazi gusoma no kwandika, none ubu akaba ahura n’ingaruka zimwangiriza amarangamutima n’ubuzima bwo mu mutwe.
Uwo munyeshuri yareze iryo shuri avuga ko rititaye ku burezi bwe, ku buryo n’ubu akigorwa no kuba yafata ikaramu ngo yandike, kandi n’urwego rwe rwo gusoma rukaba ruri hasi cyane.
Aleysha yavukiye ahitwa i Puerto Rico, nyuma umuryango we wimukira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka itanu. Gusa, ngo yatangiye kugaragaza ko afite ubushobozi bucyeya mu bijyanye no kwiga no gufata mu mutwe, guhera ari umwana mutoya. Gusa ikindi kidasobanutse ni uburyo yize amashuri abanza.
Umwarimu washinzwe gukurikirana ku buryo bw’umwihariko imyigire ye, na we ngo ntacyo yafashije cyane, ku buryo no mu gihe hari hasigaye ukwezi kumwe ngo habeho ibirori byo kurangiza ishuri (graduation) bakoze isuzuma, bigaragara ko mu by’ukuri atazi gusoma.
Ariko ikibazo cyaje kuba ukuntu bishoboka kuba Aleysha Ortiz yarahawe impamyabushobozi, yerekana ko yize neza amashuri yisumbuye kandi mu by’ukuri atazi gusoma no kwandika. Ikindi kibazo ni ukuntu yabigenje kugira ngo ashobore kwemerwa kuri University of Connecticut.
Aganira n’ikinyamakuru CNN, Aleysha yavuze ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho bwamufashije (modern apps), aho ngo yakoreshaga ubwo buryo muri telefoni igezweho, bukamufasha gushyira imvugo mu nyandiko cyangwa se inyandiko akayihindura mu mvugo. Ubwo buryo ngo yanabukoresheje mu gihe cyo gusaba kwinjira muri Kaminuza, akanabukoresha mu gukora inyandiko zisabwa n’ishuri.
Gusa, kwiga muri ubwo buryo agendera kuri porogaramu yo muri telefoni yonyine, ngo byaramugoraga cyane, kugeza ubwo ahagaritse kujya ku ishuri guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2025, kugira ngo abanze afashwe n’abaganga kuko yumvaga ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza, ariko ubu ngo afite icyizere ko azasubira ku ishuri vuba.
Aleysha yemeza ko icyamuteye kurega iryo shuri ryisumbuye yizeho, ari uko ashaka ko abayobozi baryo baryozwa ibibazo yahuye nabyo. Avuga ko ari abayobozi “batazi ibyo bakora ndtse batagira icyo bitaho”.
Ikindi, yemeza ko gutanga ikirego hari urundi rubyiruko bizarinda kwisanga bahuye n’uburezi nk’ubwo yahuye nabwo.