Yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa nicyaha cyo kwicisha umugorewe isuka

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye Nshimiyimana Damien bahimba Daniel, w’imyaka 26 y’amavuko igihano cya burundu bumurega kwicisha isuka umugore we.

Urubanza rw’uyu mugabo rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024. Iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu Nyakabande, Akagari ka Buguri mu Murenge wa Rukoma.

Yasabiwe gufungwa burundu, Ubushinjacyaha buhereye ku cyaha bumushinja cyo kwica uwo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko witwaga Uwimanifashije Jacqueline.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiyimana Damien Alias Daniel, icyaha cy’ubwicanyi akekwaho yagikoze tariki ya 18 Nzeri 2023.

Inkuru Wasoma:  Ibimenyetso byagaragazwaga na Kazungu wicaga abantu akabashyingura mu nzu abamo ariko bikarenzwa ingohe

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yasanze umugore we ahinguye, arimo gukaraba amukubita isuka mu mutwe inshuro ebyeri ahita apfa.

Ubushinjacyaha bukavuga ko akimara gukora ayo mahano, yahise yemera icyaha, arafungwa nyuma atangira gusaba imbabazi bya nyirarureshwa.

Buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yavuze ko yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved