Mu kiganiro n’itangamakuru Annet Ngondo yahishuye ko yamaze imyaka 10 nta mwana bikamutera kwigira inama yo kubwira umugabo we kwishakira ubundi buryo yabonamo akana,ariko umugabo we amubera ibamba,yanga guhemukira uwo basezeranye kubana akaramata babyaye cyangwa batabyaye.  Ifoto ya minisitiri yashyize ivi hasi kubera umunyeshuri yazamuye amarangamutima y’abantu.
Annet Ngondo ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 na 45 utuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga, akaba adahwema kuvuga imirimo y’Imana yamuhaye urubyaro yari nka Hana wo muri bibiliya mu gitabo cya samweli wari ingumba itabyara. Uyu mubyeyi yiyemererako yabwiye umugabo we gushaka akana ku wundi mugore kuko imyaka yari ibaye myinshi ikizere cyo kubyara cyarayoyotse.
Ikiganiro yagiranye na shalomi_parrock kuri Juli TV Annet yagize ati: “ku mwaka wa gatanu (5) nabwiye umugabo wanjye nti: “Ese ntiwabyara hanze tukabona akana) nongera kubwira mabukwe nti: “Ese ko ntacyo ukora ngo umvuze ntubona ko bikomeye? Icyo gihe mabukwe yambwiye ko uretse umuti w’abana nta wundi muti azi ambwira ko nkwiye kwihangana”. Annet Ngondo usanzwe ubarizwa mu idini  Rutayisire Antoine abereye umushumba yabwiye umunyamakuru ko yagize amahirwe yo kugira nyirabukwe utamuhoza nku nkeke ku buryo bimutera ibikomere.
Ati: “nashatse ndi imfubyi rero kongeraho pressure ya mabukwe byari kuba bibi.” Annet Ngondo ni isomo ry’Abenshi banana bagasezerana kubana akaramata bwacya kabiri batabona urubyaro bagatangira kujya kuraguza byakwanga bagatatira isezerano bakabatera gutandukana. Yavuzeko ntayindi ntwaro yakoresheje uretse gusenga. Annet Ngondo ubu ni umugore w’abana 2 umuhungu n’umukobwa yabyaye amaze imyaka 10 ntarubyaro dore ko yashakanye n’umutware we 1999 akabyara 2009.