Yasamye inda none imaze imyaka irenga 5 yaranze kuvuka| abaganga bose bamukuriye inzira ku murima.

Ni mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu, umugore witwa Mukagakwerere yasamye inda ikaba imaze imyaka irenga itanu, ndetse ikaba yarananiranye kugeza n’ubwo abaganga bamwohereza mu bavuzi gakondo, kugeza ubu uyu mubyeyi akaba avuga ko aremerewe cyane ndetse anakeneye ubufasha.

Ubwo yaganiraga na BTN yagize ati” banze kumbaga nyine bigaragara ko banze kumbaga, barambwiye ngo ntago bashobora kumbaga ahubwo ngo ngende nsenge kandi njye mu Kinyarwanda. CHUK nivurijeho, Kacyiru narahivurije ndetse na Kibagabaga narahivurije yewe na Kabeza nagiyeyo kugira ngo nsabe njye I Kanombe, barambwira ngo ningende nicare aho gukomeza nirirwa ntanga amafranga”.

Yakomeje avuga ko iyi nda imaze imyaka 5 n’amezi atandatu, akomeza avuga ko iyi nda yayisamye, ariko muri 2018 inda iza kuvamo kuburyo yumvise mu nda hameze nk’ahahushywe n’umuyaga kuburyo yumvise nta mwana acyumva mu nda, mu kwihutira kwa muganga bamubwira ko mu nda nta mwana barimo kubona, bamubwira ko batazi n’uko byagenze kuko bamunyujije no mu cyuma kugira ngo barebe ariko umwana baramubura.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kwa muganga bamubwiye ko yataha akazagaruka, abikora gutyo ariko asubiyeyo nabwo bamubwira uko nanone, ariko buri uko agiye kwa muganga bamubwira ko nta mwana babona kandi we muri we yumva mu nda ye harimo umwana, akaba avuga ko ageze ku rwego rwo gusaba abanyamasengesho ngo bamusengere wenda wasanga ari satani maze bamukoze isoni,ati” ibise byarazaga bikongera bikagenda, ariko ubungubu ho ndamwumva ariko kubera ko muganga yambwiye ngo nzajye mu Kinyarwanda banjye kunzingura ngo kubera ko banzinze, byarabananiye banze no kumbaga”.

Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko baramutse bamubaze yagwa ku iseta, bityo ajye mu Kinyarwanda kuko byanga byakunda baramuzinze, ati” ubu ni ugutegereza Imana yonyine akaba ariyo intabara, kuko no mu Kinyarwanda nanze kujyamo kuko ushobora gusanga ngiyemo maze ugasanga ngiye mu bapfumu, ahubwo mpora Nsenga Imana ikambwira ko izantabara”.

Inkuru Wasoma:  Kuki abantu bari gusabira umunyamakuru Irene Murindahabi na shene ye ya YouTube gukurikiranwa  na RIB kubera gukorana ikiganiro n’uyu mwana?

Yakomeje abwira Btn koi bi bimubangamiye kubera ko nta kintu ashobora gukora yewe akaba ntahantu yajya ngo abe yakora n’ikiraka, ndetse akaba nta n’umuntu yagikorera kubera ko ahantu hose yabaye iciro ry’imigani kuko aho ageze bavuga ko ari wa mugore wahezwemo n’inda baroze, akaba ayimaranye imyaka irenga itanu n’amezi atandatu,gusa akavuga ko kuba yizeye Imana byonyine yizeye ko izamutabara, uretse ko n’abantu cyane cyane abanyamasengesho abasaba inkunga y’amasengesho bakamusengera.

Umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi agaragaza iki kibazo cy’uyu mubyeyi, gusa akavuga ko byanga byakunda satani ari hafi gukorwa n’isoni iyi nda akaba yayibyara, ati” kuko yatwise nk’abandi babyeyi, ariko nyine inda dutegereza ko ivuka ariko biranga, kubera ko yahuye n’abagizi ba nabi bakamuhemukira. Njyewe muzi 2017 atwite kugeza ubu ngubu, gusa kuyibyara azayibyara kubera ko Imana yavuganye na twe ko izamuha kubyara, kuko igihe cyose imaze mu nda ntago bizakanga Imana satani akozwe isoni”.

Ni mu gihe zimwe mu mpapuro z’abaganga aho uyu mubyeyi yagiye yivuriza haba CHUK ndetse na Kibagabaga zigaragaza ko uyu mubyeyi atwite ndetse umwana ari muzima, ukaba wakwibaza niba uyu mubyeyi iyi nda azayibyara igiye kuzuza imyaka 6 bikakuyobera. ushaka kumuvugisha uyu mubyeyi +250789418059

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Inkuru Wasoma:  Urupfu rwa Joanna wari umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi rwashenguye benshi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved