Umugabo w’imyaka 73 wo mu Karere ka Ngoma yagaragaye mu muhanda yapfuye aho yari aryamye iruhande rwe hari ibitoki bitatu. Abaturage bo mu Kagali ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera bavuga ko babutse bajya mu kazi ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo bagasanga umurambo w’uyu musaza KAYUMBA Amoni mu muhanda yapfuye. Aho biri gukekwa ko abagabo babiri aribo bamukubise kugeza apfuye bakamujugunya aho.
Abo bagabo biri gukekwa ko ari bo bashobora kuba bakubise uyu musaza barimo HABANABAKIZE Emmanuel na NIYIBIZI bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko abo bagabo bari gukekwa bari barine ibigori byabo mu murima. Bavuga ko Kayumba bamubonye azamuka saa saba zijoro yikoreye ibitoki, bahita bamuhagarika natangira kumushinja ko ariwe ubibira ibigori.
Abo bagabo bahise batangira kumukubita babonye yacitse integer umubiri wose bamushyira ku igare baramujyana bamugeza hafi y’aho atuye abanda baturage batangira gukubitaho nabo, babonye ashizemo umwuka bahita bava hamwe nawe ubundu bahamagara inzego z’umutekano. Umuyobozi w’umusigire mu Murenge wa Mugesera, HARERIMANA Florent, avuga ko aya makuru yamenyekanye mu rukerera, bakibimenya baratabara bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka.
Ubu umurambo w’uyu musaza uri mu maboko ya RIB aho hari gukorwa igenzurwa ngo hamenyekane neza icyaba cyamwishe, KAYUMBA Amoni apfuye assize abana babiri n’umugore, ariko uyu mugore yari yaramutaye kubera ingeso y’ubujura uyu musaza yananiwe keraka.