Yashatse gusambanya nyina abyanze aramukubita.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 utuye mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko ashatse gufata ku ngufu nyina ariko abyanze amukubita kugeza ubwo yatabawe n’abaturanyi. Ibi byabaye kuri uyu wa 08 kanama 2022 mu mudugudu wa Kagasa, akagali ka Karambi mu murenge wa Ndengo.

Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 22 asanzwe abana na nyina gusa, ariko kuri uyu wa 08 kanama akaba yaririwe anywa inzoga, atashye nibwo yashatse gusambanya nyina, mu kumwegera umukecuru akamuhunga kugeza ubwo umusore yatangiye kumukubita ariko nyina agatabaza akaza gutabarwa n’abaturanyi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndengo Bizimana Claude yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byatewe n’ubusinzi bw’uyu musore ariko abaturage baje gutabara byihuse.

Ati” yaje yasinze ashaka kumufata kungufu, ibi byatewe n’ubusinzi ahoramo buri munsi no kuba babana bonyine, inzego z’umutekano zaramufashe zimushyikiriza RIB ubu ari gukurikiranwa”. Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ku bantu nk’aba baba barananiranye bakirirwa mu businzi nta n’akazi bakora, avuga ko bakwiye kubavuga hakiri kare kugira ngo baganirizwe hakiri kare maze hirindwe ibyaha nk’ibi mu muryango nyarwanda.

Yagize ati” uriya ni umuco mubi dukwiriye kubyamagana, abantu nibagaruke mu muco birinde ibisindisha kuko kenshi bituma bakira amabi, abaturage bo turabasaba kujya batanga amakuru ku bantu b’ibirara kugira ngo baganirizwe hakiri kare”. Kugeza ubu uyu musore yashyikirijwe RIB station ya NDENGO kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo guhohotera nyina umubyara.

Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.

Inkuru Wasoma:  CP Kabera abwiye ijambo rikakaye abavuga bo bafatiwe gusinda kandi banyweye "Energy" mu buryo bwo gutunga agatoki anenga.

Inkuru Wasoma:  Yago uregwa n'umukobwa bahoze bakundana bivugwa ko yariye miliyoni 24 Frw yitabye RIB

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved