Yasobanuye uko yasambanyije umukecuru w’imyaka 63

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha mu mizi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 ukekwaho gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 63.

Uregwa avuka mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yemera ko yasambanyije uriya mukecuru ariko babyumvikanye.

Ubushinjacyaha burarega Gasigwa Yasoni uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha buravuga ko ubwo Yasoni yaravuye mu mu kabari yasinze yahuye n’umukecuru w’imyaka 63 waruvuye gusura umuturanyi amukurura mu rubingo akamusambanya aho abonye.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Kubera kumukurubana umukecuru yazanye ibikomere ku matako azana amaraso no mu myanya ye y’ibanga”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kcyo gihe nyuma y’ibyo umukecuru yahise ajya kumuregera Mutwarasibo hari n’abatangabuhamya bamushinja ko bamubonye.

Ubushinjacyaha buravuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mukecuru yasambanyijwe ndetse yarafite ibikomere mu myanya ye y’ibanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo Gasigwa Yasoni akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri y’amafaranga kandi iki gihano kitagomba no kugabanwa kugirango bibere abandi isomo.

Yiregura yavuze ko yemera ko yasambanyije uyu mukecuru w’imyaka 63 ariko babyumvikanye.

Yagize ati”Twari dusanganwe dusangira mu kabari turasambana nk’uko byari bisanzwe.”

Urukiko rwabajije Yasoni ngo ko avuga ko bari bumvikanye akaba amushinja ko yamusambanyije kungufu hari n’abandi babimushinja.

Mu gusubiza ati”Abo abantu bari kugura isambu y’uwo mukecuru noneho kuko yari yanshyizeho ngo nzamurangire umukiriya murangira undi utaribo kuko rero twari twasangiye mu kabari batubonye niko kumushyiraho igitutu ajya kundega mwumve ko yanandeze bukeye byabaye.”

Inkuru Wasoma:  Ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu Denis rwongeye gusubikwa

Yerekanye inyandiko avuga ko ari uy’uwo mukecuru basambanye yasinyiwe imbere ya noteri irimo kwicuza kuwo mukecuru ko yamubeshyeye kubwe anashingiye kuri iyo nyandiko agasaba ko yarekurwa akava muri gereza.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo ngo bugire icyo buvuga kuri iyo nyandiko bwayiteye utwatsi.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Uwo mukecuru kuvuga ko abeshyerana ntiyabivuze bari gukora iperereza, ntiyabivuze mu bushinjacyaha, ntiyabivuze mu rukiko haburanwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo n’ubu ntahari byibura ngo abyivugire bityo iyo nyandiko twe nk’ubushinjacyaha tubona nta gaciro ifite”

Ubushinjacyaha kuzana iyo nyandiko kwa Yasoni byafashwe nkaho ari igitutu cyashyizwe ku mukecuru kugira ngo yemeze ko yabeshye ari nabyo byatumye iyo nyandiko ikorwa.

Yasoni Gasigwa uregwa nawe ati”Njye nta mugore ngira, nta mwana ngira, none se ninjye wagiye kumushyiraho igitutu kandi mfunzwe? Ahubwo ubushinjacyaha nibwemera ko uriya mukecuru nyuma umutima nama wamukomanze akiyandikira ibaruwa avuga ko yambeshyeye kuko n’ubusanzwe ntacyo dupfa.”

Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko azarusoma mu ntangiriro za Ukuboza 2024.

Gasigwa Yasoni yatawe muri yombi umwaka ushize wa 2023 arafungwa aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo akatirwa iminsi 30 y’agateganyo arajurira nabwo biba iby’ubusa, ubu afungiye mu igororero rya Muhanga, yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved