Brandon Durham w’i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigiriye inama yo guhamagara umurongo wa Polisi kugira ngo imuhe ubutabazi, nyuma y’uko yari yatewe mu rugo rwe, uretse ko iki cyemezo ari cyo cyaganishije ku iherezo rye, dore ko umupolisi wari uje kumutabara ari we wamwishe.
Bookman w’imyaka 26, ni we mupolisi wa mbere wageze ahabereye iri sanganya, asanga Durham w’imyaka 43 ari mu ntambara karundura na Alejandra Boudreaux w’imyaka 31, bikavugwa ko aba bombi bigeze gukundana. Mu bandi bari mu nzu harimo umukobwa wa Durhman w’imyaka 15 wari wihishe mu cyumba.
Aba bombi ngo barimo kurwanira icyuma bivugwa ko cyari cyazanywe na Alejandra ashaka kugitera Durham, ari nayo mpamvu Bookman akigera ahabereye iri sanganya, yahise asaba ko icyo cyuma gishyirwa hasi vuba.
Mu gihe impande zombi zari zikiri mu mirwano, uyu mupolisi nawe ataramenya amakuru yisumbuye ku cyabaye, yafashe icyemezo cyo kurasa Durhman ahita agwa, amusanga aho aryamye akirimo umwuka, amurasa andi masasu atanu yahise amuhitana.
Umukobwa wa Durham yavuze ko yababajwe cyane no kumva umupolisi ahamagara se, akamusaba kuzamura amaboko nyamara yari yamaze kumwica.
Kugeza ubu, uyu mupolisi yahagaritswe by’igihe gito ku kazi ke, mu gihe iperereza rikomeje, gusa akaba akomeje kubarwa nk’umukozi ndetse ahembwa. Abanyamategeko b’umuryango wa Burham basabye ko uyu mupolisi yatabwa muri yombi kubera uburangare bwe bwo kurasa umuturage utamusagariye, akabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora abanyamategeko b’umuryango wa Durham bavuga ko uyu mugabo nta cyaha yakoze kuko nubwo yishe ariko atari abigambiriye, bakavuga ko ibyamubayeho byashoboraga no kuba ku bandi, bikaba ari impanuka y’akazi isanzwe.
Iyi myitwarire yongeye kuzamura impaka ku kibazo cy’ikoreshwa ry’intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko Polisi y’icyo gihugu yakunze kunengwa gukoresha imbaraga z’umurengera bikavamo kwica abaturage barimo benshi b’inzirakarengane, bicwa batarimo guhangana na Polisi.
Nko mu mwaka ushize, abantu 1,164 bapfuye barashwe na Polisi, bavuye ku 1,096 mu 2022 na 1,048 mu 2021.