Nyuma y’iminsi mike umuhanzi Nyarwanda Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D ashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yakunze umukobwa uri mu rukundo n’undi musore, yatangaje ko nyuma yo kumwiba yahisemo kujya agendana umupfumu aho agiye hose.
Ni amashusho yashyize ahagaragara mu ntangiriro za Werurwe, ndetse uyu muhanzi avuga ko yakuruwe n’imiterere myiza y’uyu mukobwa, cyane ko iyo umurebye ubona afite imiterere isigaye ikurura abahungu benshi. Kuri uwo munsi Davis D yahise ahiga ko byanze bikunze agomba kwegukana uyu mukobwa kuko ubwiza bwe bukomeje kumukurura.
Mu mashusho uyu muhanzi yagaragaje ku mbuga ze yavuze ko agiye gushyiraho akayabo k’amafaranga ku muntu uwo ari we wese uraza kumushakira nimero z’uwo mukobwa. Nta mwanya munini unyuzemo uyu muhanzi yahise atangaza ko yamaze kubona nimero ye, ndetse ateguza abakunzi be ko ubu agiye gutangura urugendo rushya rw’urukundo hamwe n’uwo mukobwa.
Bukeye bwaho Davis D ukunze kwiyita akazina ka ‘Umwami w’abana’ yagaragaje amashusho we n’uyu mukobwa baryohewe n’ubuzima, ni ibintu byavugishije abantu benshi ndetse bibahamiriza uburyo uyu muhanzi akunda abakobwa cyane. Icyakora hashize iminsi mikoe nibwo hahise humvikana amajwi y’umusore w’Umurundi avuga ko ababajwe n’agasuzuguro Davis D yamugaragarije ubwo yamwibiraga umukunzi.
Amajwi y’uyu musore yumvikanaga avuga ko atakwihanganira agasuzuguro Davis D yamweretse ubwo yamwibiraga umukunzi. Yagiraga ati ‘Nimwumva Davis D hari ikintu abaye ntimuzagire ngo ni ikindi azize, ni ubugome yankoreye, niba imiziki yaramunaniye nayireke ariko areke gukina n’abantu. Namubwira ko yakinishije udakinishwa.”
Nyuma y’uko uyu muhanzi yumvise aya magambo yatangaje ko yahisemo kujya agendana n’umupfumu, aho yavuze ko ari mu buryo bwo kwirinda umwanzi ngo kuko yumvise abantu bamufiteho imipangu itari myiza. Yavuze ko kandi azakora ibishoboka byose kugira ngo abo bantu bamufiteho umugambi mubi abacike.
Icyakora hari abantu benshi bakomeza kuvuga ko uyu muhanzi ari mu gatwiko kugira ngo arebe ko yakomeza kugaruka mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.